Perezida Donald Trump yashyize umukono kuri aya masezerano mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena 2026, ubwo yari mu Bufaransa, ahabereye inama y’ihuriro ry’ibihugu birindwi bikize (G7) ndetse bivugwa ko na Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, na we yamaze kuyasinya; bivuze ko yatangiye kubahirizwa.
Aya masezerano y’agateganyo agizwe n’ingingo nkuru 14 zigaragaza ibyo buri ruhande rugomba kwigomwa n’ibyo rugomba kunguka. Biteganyijwe ko agaciro kayo kazamara iminsi 60 ishobora kongerwa byumvikanyweho n’impande zombi.
Iyi minsi nishira impande zombi zubahirije ibikubiye muri aya masezerano, ni bwo hazasinywa amasezerano ya nyuma azashyira akadomo kuri iyi ntambara, urwikekwe rwari rumaze imyaka myinshi hagati ya Amerika na Iran rurangire, ibihugu birimo Israel na Liban bigoheke.
Guhagarika ibitero, gufungura umuhora wa Hormuz, gusana ibyangiritse muri Iran, guhagarika umushinga wo gukora intwaro kirimbuzi no gukuraho ibihano by’ubukungu ni ingingo tugiye gusobanura birambuye nk’uko zigaragara mu nyandiko yashyizweho imikono.
Guhagarika ibitero ahantu hose
Igika cya mbere cy’amasezerano y’agateganyo kivuga ko Amerika na Iran ndetse n’abafatanyabikorwa b’impande zombi bigomba gutangaza ko bihagaritse ibitero ahantu hose ako kanya kandi mu buryo burambye.
Ibi bivuze ko nta ngabo zemerewe kongera kurasa i Tehran no mu yindi mijyi irimo Isfahan ibamo ibikorwaremezo bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire, ariko ko na Iran itemerewe kongera kurasa ku birindiro by’ingabo za Amerika biri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati nka Koweit na Bahrain.
Amasezerano asobanura ko “guhera aka kanya” nta ruhande rugomba gutangiza ibitero cyangwa gukangisha guhungabanya umutekano w’urundi, kandi ko ubusugire n’ubwigenge bwa Liban bugomba kubahirizwa.
Nubwo Israel itasinye, bigaragara ko aya masezerano ayireba kuko ni yo imaze igihe igaba ibitero muri Liban, ihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah ukorerayo, isobanura ko ufashwa na Leta ya Iran.
Ku wa 17 Kamena, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko Israel niyongera kurasa muri Liban, bizafatwa nko kurenga ku masezerano y’agateganyo igihugu cyabo cyagiranye na Amerika, kandi ko hazafatwa ingamba zikwiye.
Israel ntacyo iravuga kuri iyi ngingo, ariko na mbere y’uko amasezerano asinywa, Perezida Trump yari yagaragaje impungenge z’uko Israel ishobora kuzasubiza inyuma intambwe yatewe mu gihe yaba ihanganye na Hezbollah.
Nta kwinjira mu bibazo by’ibihugu
Amerika na Iran byumvikanye ko bigomba kubahirana ubusugire n’ubwigenge, kandi ko nta gihugu cyemerewe kwinjira mu buzima bwite bw’ikindi.
Iyi ngingo ihagarika umugambi Amerika ifite kuva muri Gashyantare 2026 wo gufasha abarwanya ubutegetsi bwa Iran kugira ngo babukureho.
Perezida Trump yagize iki gitekerezo ubwo mu mijyi itandukanye ya Iran hadukaga imyigaragambyo y’abarwanyaga ubutegetsi bwa Ayatollah Ali Khamenei wiciwe muri iyi ntambara tariki ya 28 Gashyantare.
Nubwo Khamenei yishwe, Amerika na Israel byagaragaje ko ubutegetsi bwose bwa Iran bugomba kuvaho, hakajyaho ubushingiye ku mahitamo y’abaharanira impinduka, bukongera bukubaka igihugu bundi bushya.
Ibyo byatumye na Iran itangira gutegura uko yakwica Trump cyangwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, iramutse ibonye amahirwe yo kubikora, nubwo abasesenguzi bagaragaje ko kubageraho bigoye.
Gufungura Umuhora wa Hormuz
Ingabo za Iran zafunze uyu muhora intambara igitangira, mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Amerika n’inshuti zayo, kuko ni inzira y’ingenzi cyane inyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa ku isoko mpuzamahanga; nibura miliyoni 20 z’utugunguru twabyo ku munsi.
Izi ngabo zatanze umuburo ko ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli buzanyura muri uyu muhora mu gihe intambara ikomeje buzaraswa. Hakomerewe gusa ubw’ibihugu by’inshuti birimo u Bushinwa, u Burusiya, u Buhinde na Pakistan.
Iki cyemezo cyahungabanyije bikomeye ubukungu bw’Isi, kuko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaratumbagiye ku rwego mpuzamahanga, igiciro cy’akagunguru cyari munsi y’Amadolari 80 kirenga Amadolari 120.
Amasezerano y’agateganyo asaba Iran gukora ibishoboka byose kugira ngo ubwato bw’ubucuruzi bunyure muri uyu muhora nta nkomyi, kandi ntibusoreshwe. Ibyo bireba ubwikorera ibikomoka kuri peteroli cyangwa ibindi bicuruzwa.
Kubera ko ingabo za Iran zarunze ubwato bw’intambara muri uyu muhora, zinakategamo ibisasu, zasabwe gukuramo izo mbogamizi zose kugira ngo ingendo z’ubwato zigende neza.
Iyi ngingo igaragaza ko mu gihe kirekire, Iran izakorana n’ibihugu byo mu kigobe cya Persique birimo Oman, bigirane amasezerano yagutse yo kugenzura Umuhora wa Hormuz nk’igice cy’ingenzi bihuriyeho.
Gufungura ibyambu bya Iran
Mu rwego rwo kwihimura ku ifungwa ry’umuhora wa Hormuz, ingabo za Amerika na zo zohereje ubwato bw’intambara hafi y’ibyambu bya Iran biri mu kigobe cya Persique kugira ngo hatazabira ubwato bw’ubwikorezi buhahaguruka.
Amasezerano y’agateganyo asaba Amerika gukuraho izo mbogamizi zose mu minsi 30, ariko ibyo bikajyana n’uburyo Iran izaba yafunguye Umuhora wa Hormuz.
Bivuze ko Amerika isabwa gusubiza ubwato bw’intambara n’ingabo zayo aho byahoze mbere y’uko intambara itangira tariki ya 28 Gashyantare.
Icyakoze, mu gihe Iran izaba itari gufungura Umuhora wa Hormuz uko byemeranyijweho, bizafatwa nko kurenga ku masezerano y’agateganyo, ingabo za Amerika na zo zikomeze gufunga ibyambu bya Iran.
Iran ntiyemerewe gutunga intwaro kirimbuzi
Amerika na Israel byasobanuye ko imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye bishoza intambara kuri Iran, ari uko iki gihugu cyari gikomeje gutunganya Uranium ifite ubukana yakorwamo intwaro kirimbuzi.
Ibi bihugu byarahiye ko bitazigera byemerera Iran gutunga intwaro kirimbuzi, ariko yo igasobanura ko itigeze igira uwo mugambi, ahubwo ko itunganya Uranium igamije kuyibyazamo ingufu za nucléaire zikoreshwa mu bikorwa bya gisivili birimo umuriro w’amashanyarazi.
Inyandiko y’aya masezerano igaragaza ko Iran yemeye kudatumiza cyangwa kugura intwaro kirimbuzi, kandi ko yo na Amerika bizashaka uko bikemura ikibazo cy’ubwumvikane buke bushingiye kuri Uranium ibitswe na Tehran.
Hateganyijwe ibiganiro bizahuza impande zombi birebana n’iyi Uranium, ku buryo ishobora kuzashyirwa ahantu hagenzurwa n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za ‘atome’, IAEA, kizajya gikurikirana niba idatunganywamo intwaro za nucléaire.
Ibihano bizavaho
Hashize imyaka myinshi Amerika itangaza ko Iran yanze guhagarika umugambi wo gukora intwaro kirimbuzi, iyifatira ibihano by’ubukungu, inafatira imitungo myinshi ifite aho ihuriye na yo, ibarirwa agaciro ka miliyari z’Amadolari.
Iran yagaragaje ko ibi bihano birimo kuyirenganya gukomeye, kuko itemera gutunganya ingufu za nucléaire ku mpamvu za gisirikare. Ni na ko inshuti zayo zirimo u Burusiya zibyumva.
Inyandiko y’amasezerano y’agateganyo igaragaza ko Amerika yemeye guhagarika ibihano by’ubukungu byose yafatiye Iran, birimo n’ibishingiye ku myanzuro y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.
Gusa iyi ngingo irimo icyuho gikomeye kuko itagaragaza igihe Amerika izakuriraho ibihano yafatiye Iran.
Amerika na Iran byagaragaje ko igihe iyi ngingo izatangira kubahirizwa kizaganirwaho ariko na bwo igihe ibiganiro kuri iyi ngingo bizatangirira nticyagaragajwe.
Miliyari 300$ zo gusana ibyangiritse
Iran yari yaragaragaje ko izemera kumvikana na Amerika mu gihe izaba yemeye ibyifuzo byayo birimo kubaka ibikorwaremezo byose yangije i Tehran kuva intambara yatangira muri Gashyantare.
Amasezerano y’ibanze agaragaza ko Amerika yemeye kwifatanya n’abafatanyabikorwa bo mu karere gutegura umushinga ufite agaciro ka miliyari 300 z’Amadolari wo kongera kubaka Iran no guteza imbere ubukungu bwayo.
Ibi bihugu byumvikanye ko bizumvikana ku ngingo zose zigize uyu mushinga mu minsi 60 iganisha ku isinywa ry’amasezerano ya burundu, kandi ko Amerika ari yo izagena uburyo bwose uzashyirwa mu bikorwa.
Gusa ngo ibi ntibivuze ko hari amafaranga Amerika izatanga mu mushinga wo gusana ibyangiritse muri Iran, kabone n’iyo cyaba ari igiceri kimwe.
Kugira ngo byumvikane neza, umuyobozi wo muri Amerika yasobanuriye itangazamakuru ko igihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gishobora kubaka uruganda rw’ingufu muri Iran, ariko bigakorwa ari uko Washington yabitangiye uruhushya.
Ibiganiro bizakomeza
Amerika na Iran byumvikanye ko nyuma yo kugirana amasezerano y’agateganyo, bigomba guhita bitangira ibiganiro biganisha ku masezerano ya nyuma ashobora gusinywa mu minsi 60 iri imbere, cyangwa se ikongerwa mu gihe haba hari ibitarumvikanwaho.
Ibi bihugu byumvikanye ko bizashyiraho urwego ruzaba rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro, rukazagira uruhare runini mu isinywa ry’amasezerano ya burundu. Icyakora, imiterere yarwo ntirasobanurwa.
Amasezerano ya burundu nagerwaho, bizaba bisobanuye ko intambara ya Amerika na Iran irangiye, ko umutekano wa Israel na Liban utazongera guhungabanywa.
Amerika na Iran byumvikanye ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kazaterana, kayatore. Ibyo bizaba bisobanuye ko umuryango mpuzamahanga ushyigikiye aya masezerano bidasubirwaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!