00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkundura yo gukumira abana ku mbuga nkoranyambaga yafashe indi ntera

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 18 June 2026 saa 10:35
Yasuwe :

Ibihugu byinshi ku Isi bikomeje gufata ingamba zikomeye zo gukumira abana gukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

U Bwongereza ni cyo gihugu giheruka gutangaza uyu mwanzuro ku itariki ya 15 Kamena 2026, aho Minisitiri w’Intebe Keir Starmer yatangaje ko abana bari munsi y’imyaka 16 bagiye gukumirwa gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Ibi bije nyuma y’uko Australie yabaye igihugu cya mbere ku Isi mu gushyira mu bikorwa iri tegeko mu mpera z’umwaka ushize, ibintu byatumye n’ibindi bihugu byinshi bitangira kubyigaho no kubikurikiza.

Muri Australie itegeko nk’iri ryatangiye gukurikizwa mu Ukuboza 2025. Imbuga nkoranyambaga zizarirengaho zizacibwa amande menshi cyane ashobora kugera kuri miliyoni 34$.

Mu Bwongereza uyu mwanzuro uzareba imbuga nka Facebook, Instagram, na TikTok, ariko ntuzareba porogaramu zohereza ubutumwa nka WhatsApp. Hazashyirwaho n’amabwiriza agenga ko ikoranabuhanga rya AI rikoreshwa n’abakuru gusa.

U Bufaransa bwo bwamaze gutora itegeko rikumira abana bari munsi y’imyaka 15 biturutse ku bushake bwa Perezida Emmanuel Macron.

Mu Budage Chancelier Friedrich Merz n’ishyaka rye riri ku butegetsi bari kwiga ku mushinga wo gukumira abari munsi y’imyaka 16 gukoresha izi mbuga, nubwo batarumvikana neza n’abo bafatanyije kuyobora igihugu mu ihuriro ryabo.

Muri Canada Leta yatanze umushinga w’itegeko mu ntangiriro za Kamena rikumira abari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, ariko ibigo by’ikoranabuhanga bikaba bishobora guhabwa uburenganzira mu gihe bigaragaje ko bifite ingamba zifatika zo kurinda abana.

Ibindi bihugu na byo biri gushyiraho amategeko nk’aya yaba ayemejwe cyangwa akiri kwigwaho mu nteko nshinga mategeko zabyo.

Autriche yatangaje ko izakumira abari munsi y’imyaka 14, mu gihe Denmark, Pologne, Slovénie na Türkiye byo biteganya gukumira abari munsi y’imyaka 15.

Ku rundi ruhande ibihugu nka Espagne, Indonésie, na Malaisie byo byemeje cyangwa biri kwiga ku mishinga y’amategeko akumira abana bari munsi y’imyaka 16.

U Bugereki bwo bwatangaje ko guhera muri Mutarama 2027, buzakumira abana bari munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga, kugira ngo bagabanye ibibazo by’ubwoba, kwigunga no kubura ibitotsi.

Impamvu nyamukuru iri gutuma za guverinoma zifata ibi byemezo ni ukugabanya igitutu ndetse n’ibyago bitandukanye abana bahura na byo kuri izi mbuga.

Ibi byago birimo ihohoterwa ryo kuri murandasi, kubatwa n’imbuga nkoranyambaga, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse no guhura n’abantu babashuka bagamije kubiba amakuru y’ibanga, kubangiriza ubuzima n’ibindi.

Nubwo iyi mishinga ishyigikiwe na benshi, hari abayinenga bavuga ko ivogera ubuzima bwite bw’abantu binyuze mu kugenzura imyaka yabo no kuba leta ziri kubyinjiramo cyane.

Imiryango itegamiye kuri leta nka Amnesty Tech ivuga ko aya mategeko nta musaruro azatanga kuko yirengagiza ukuri kw’imibereho y’urubyiruko rwo muri iki gihe, nubwo ibi bitabuza ibihugu gukomeza kuyashyiraho.

Inkundura yo gukumira abana ku mbuga nkoranyambaga yafashe indi ntera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages