Ni gahunda yatangiye ku wa 11 Kamena 2026. Yatangijwe ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera, Ishami ry’Ikoranabuhanga ikazamara umwaka n’igice.
Iyi gahunda yiswe ‘Mastercard Foundation Edtech Fellowship’ igamije kugera ku banyeshuri ibihumbi 40, binyuze mu gufasha ibigo umunani byubaka ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi “EdTech Companies”, buri kigo kikazigisha abanyeshuri ibihumbi bitanu.
Ibi bigo bizahugurwa ku buryo bwo gutanga amasomo kinyamwuga, harebwe icyuho bifite mu gutanga amasomo y’ikoranabuhanga, uko yaziba icyo cyuho, kuyifasha kubona ibikoresho n’ibindi bizatuma biba ibigo bitanga ubumenyi bufite ireme mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko iyi gahunda ije gusubiza bimwe mu bibazo byagaragaraga mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Ati “Twizeye ko iyi gahunda itazafasha gusa kugera ku ntego zacu zo kongerera umusaruro uva mu masomo ahubwo no kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga bufasha mu guhanga imirimo, ubucuruzi ndetse na gahunda y’u Rwanda yo kongera ubumenyi mu by’ikoranabunga muri rusange.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Ntale Alex, yagaragaje ko uyu mushinga uje kuziba icyuho cyari kiri mu masomo y’ikoranabuhanga ku buryo ibi bigo bizajya bitanga amasomo ari ku rwego rwo hejuru.
Ati “Twafashe ibigo bisanzwe biri mu burezi ariko tubona ko bikeneye kongererwa nk’ubumenyi butandukanye burimo nk’ubwo kaminuza ya Carnegie Mellon University izabaha, izijyanye n’ubushobozi n’ibindi kugira ngo ibikorwa byabo bibe ari ibikorwa bifatika.”
Mastercard Foundation yagaragaje ko 40% by’abanyeshuri biga amasomo y’ikoranabuhanga basozanya ubumenyi bucagase.
Igaragaza ko kandi hakiri ikibazo cy’abanyeshuri bo mu bice by’icyaro bagorwa no kubona amasomo y’ikoranabuhanga bitewe n’ibibazo byo kutagira amashanyarazi, ibigo bike bitanga aya masomo n’ibindi.
Umuyobozi muri Mastercard Foundation, Rodwell Mandis, yagaraje iyi gahunda iri imwe mu ntego ngari za Mastercard Foundation zo guteza imbere uburezi kandi budaheza, aho bafite gahunda yo gufasha urubyiruko miliyoni 30 kubona imirimo bitarenze 2030 muri Afurika.
Ati “Muri Mastercard Foundation twizera ko abantu bose bakwiye amahirwe yo kwiga no gutera imbere. Ibi kandi tubibona nk’amahirwe yo kurwanya ubukene no gukura abantu mu bibazo bitandukanye bagenda bahura nabyo.”
Umuyobozi wa Edtech Solutions, Hirwa Aurore, iri muzigiye gufashwa muri iyi gahunda yavuze ko bagiye gushaka uko bagera ku bandi bantu bose cyane cyane abo mu ntara no mu bice by’icyaro.
Ati “Urebye twibandaga ku bantu bari mu Mujyi wa Kigali gusa ariko ubu dufite intego yo kugera ku bantu ibihumbi bitanu biganjemo abo mu bice by’icyaro, impunzi ndetse n’abafite ubumuga ku buryo dutanga uburezi budaheza.”
U Rwanda rushyize imbere iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga ndetse gahunda y’igihugu y’imyaka itanu igamije kwihutisha iterambere iteganya ko abaturage bose bazaba bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga mu 2029, mu gihe abandi miliyoni 1 bazaba barigishijwe ubumenyi mu byerekeye ‘coding’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!