Ukuzamuka kw’agaciro k’iyi sosiyete, kubaye nyuma y’iminsi mike ishyize imigabane yayo ku isoko ry’imari.
Mu ntangiriro yari yakusanyije miliyari 75$, ariko aya mafaranga aza kuzamuka agera kuri miliyari 85,7$ nyuma y’uko abashinzwe isoko bakoresheje uburenganzira bwo kugurisha imigabane y’inyongera [greenshoe option].
Ibi byatumye SpaceX ica kuri Amazon mu kugira agaciro kanini kuko yo ubu ibarirwa miliyari 2.640$.
Ubu SpaceX yasatiriye Microsoft ifite agaciro ka miliyari 2.920$. Iyi sosiyete iri inyuma mu gaciro y’ibigo bikomeye nka Apple, Alphabet, na Nvidia, byo bifite ak’arenga miliyari 4.000$.
Ibi bibaye mu gihe iyi sosiyete iherutse gutangaza ko yaguze Anysphere, ikigo cyahanze porogaramu y’ikoranabuhanga ikunzwe cyane ifasha mu kwandika code yitwa Cursor.
Ubu buguzi bwakozwe binyuze mu masezerano y’imigabane gusa [all-stock transaction], bukaba bufite agaciro ka miliyari 60$.
Iyi ni intambwe ihambaye kuri SpaceX, kuko ije ikurikira ukwihuza kwayo na sosiyete y’ikoranabuhanga ya Elon Musk yitwa xAI.
Ibi bikorwa byose bigaragaza gahunda SpaceX ifite yo kwinjira mu isoko ry’ikoranabuhanga rya AI rikoreshwa mu bigo binini, kandi ko yiteguye guhangana n’ibindi bigo bikomeye nka OpenAI ndetse na Anthropic ku ruhando rw’ikoranabuhanga ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!