00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mashuri hashobora gushyirwamo abajyanama b’ubuzima

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 18 June 2026 saa 07:34
Yasuwe :

Umuyobozi mu Ishami rishinzwe ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Eric Remera, yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima igiye gushyira mu bigo by’amashuri byose byo mu Rwanda abarimu bazaba bashinjwe gukurikirana ubuzima bw’abanyeshuri burimo n’ubwo mu mutwe.

Ibi yabigarutseho ku wa 17 Kamena 2026, ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda-Ishami ry’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo. Bigiyemo ibijyanye n’uburezi buvuguruye n’uburyo bwajyanishwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Nsanganwimana Florien, yavuze ko buri munyeshuri akwiriye kugira amahirwe yo kwiga no gutsinda neza mu ishuri.

Ati “Isi iri guhindagurika cyane kubera ibibazo by’ubukungu, ikoranabuhanga rishya nk’iry’ubwenge buhangano, ihindangurika ry’ibihe, intambara ndetse n’ibibazo byo mu miryango. Kugira ngo twubake ahazaza heza, dukwiriye kurinda urubyiruko ibibazo byo mu mutwe bishingiye kuri ibibazo cyane cyane mu Rwanda ndetse no mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.”

Ku munsi wa gatatu w’iyi nama, abashakashatsi baganiriye ku buryo gahunda y’imyigishirize yavugururwa hagendewe ku muco, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abana, ingimbi n’abangavu muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’imyigishrize hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abana, ingimbi n’abangavu mu Rwanda, hatangijwe umushinga witwa ‘Turisha Umutima’.

Watangijwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’iyo mu Bwongereza yitwa ABERDEEN n’iya Addis Ababa yo muri Ethiopia. Izi kaminuza zakoze ubushakashatsi mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse zigaragaza ko bwagize akamaro gakomeye mu kuzamura imitsindire y’abanyeshuri.

Umuyobozi w’umushinga ‘Turisha Umutima’ akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Wenceslas Nzabarirwa yavuze ko ubwo bushakashatsi babukoze mu gihe kingana n’umwaka umwe ndetse babukorera mu bigo bitatu by’amashuri yisumbuye byo mu Karere ka Burera ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi n’Ubuvuzi, aho byagize akamaro gakomeye cyane.

Ati “Byagaragaye ko iyo umwana afite umutima utuje n’iyo ageze ku ishuri yiga neza ndetse ibyo gukererwa akabigabanya mu buryo bugaragara, akitegura neza ibizamini, agakurikirana amasomo neza kubera ko aba adahangayitse.”

Yagaragaje ko ibyo byose byakunze bitewe n’uko abarimu bigisha muri ibi bigo bahuguwe uburyo bakwiriye gukurikirana ubuzima bw’abanyeshuri bigisha aho kwibanda gusa ku kubigisha, ntibamenye uko babayeho mu buzima rusange.

Umuyobozi mu Ishami rishinzwe ubushakashatsi muri RBC, Dr. Eric Remera, yagaragaje ko ubwiyongere bw’ibibazo byo mu mutwe mu bana buterwa ahanini n’amakimbirane mu miryango ariko ko iyo bagiye ku ishuri bigabanyuka.

Ati “Indwara zo mu mutwe zikomeje kuba ikibazo gikomeye mu gihugu cyacu, cyane cyane mu bana, aho bagira ibi bibazo bitewe n’amakimbirane yo mu miryango yabo. Rero ni yo mpamvu tubona ko iyo bagiye ku ishuri bya bibazo hari uburyo bigabanyuka binyuze mu bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Uburezi mu rwego rwo kubigabanya.”

Yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima iteganya gushyira mu bigo by’amashuri byose byo mu Rwanda abarimu bazaba bashinzwe gukurikirana ubuzima bw’abanyeshuri burimo n’ubwo mu mutwe.

Ati “Muri Minisiteri y’Ubuzima turi guteganya ko muri buri kigo cy’amashuri mu Rwanda hazashyirwamo umuntu ushinzwe ubuzima bw’abanyeshuri. Ibi bizaba bimeze nk’uko muri buri mudugudu haba habarizwamo umujyanama w’ubuzima.”

“Turi guteganya ko umwarimu azajya aba ameze nk’umujyanama w’ubuzima mu kigo, ibyo ni ukuvuga ko azajya asuzuma indwara zitandukanye abanyeshuri zirimo n’iz’ubuzima.”

Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu 2018, bwagaragaje ko nibura Umuturarwanda umwe muri batanu afite uburwayi bwo mu mutwe, bumwe cyangwa bwinshi.

Mu 2020 u Rwanda rwamuritse umushinga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri (School-Based Mental Health), ugamije guhashya agahinda gakabije no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko, bigahera mu mashuri nka hamwe mu hahurira abantu benshi.

Habayeho ikiganiro kigaruka ku buryo bwo guteza imbere uburezi
Umuyobozi w’umushinga ‘Turisha Umutima’ akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Wenceslas Nzabarirwa, yagaragaje ibyiza byo gufata abanyeshuri neza
Umuyobozi mu Ishami rishinzwe ubushakashatsi muri RBC, Dr. Eric Remera, yagaragaje ko ubwiyongere bw’ibibazo byo mu mutwe mu bana buterwa ahanini n’amakimbirane mu miryango, ariko ko iyo bagiye ku ishuri bigabanyuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages