Ku bashaka gukurikirana ibi biganiro, iyi nama yerekanwa imbonankubone binyuze kuri porogaramu ya Apple Developer, imbuga nkoranyambaga za Apple, ndetse no kuri shene ya YouTube ya Apple Developer.
Impinduka zikomeye za AI kuri Siri
Itangazo ritegerejwe cyane ni ivugurura rikomeye rishingiye ku bwenge buhangano [AI] kuri Siri, rizayihindura porogaramu ishobora kuganira, kumva imiterere y’ibintu, gukora imirimo igizwe n’ibyiciro byinshi, no gukorana mu buryo busanzwe na porogaramu zitandukanye. Siri nshya izifashisha ikoranabuhanga rya Gemini rya Google kugira ngo yongere ubushobozi bwayo.
Amakuru aherutse gutangazwa na Bloomberg yagaragaje ko hari porogaramu yihariye ya Siri igamije guhangana n’izindi porogaramu za AI ziteye imbere nka ChatGPT, Claude na Gemini.
Apple ishobora no kuzana uburyo bumeze nk’ubwo mu zindi porogaramu zo kohererezanya ubutumwa, bwemerera ababukoresha gushyiraho igihe ntarengwa cyo kwisiba kw’ibiganiro nyuma y’iminsi 30, umwaka, cyangwa kubibika iteka.
AI agent app store
Nk’uko The Information ibivuga, Apple iteganya gushyiraho uburyo bwo guhuza porogaramu za mudasobwa ziteye imbere zikoresha ubwazo zigakora imirimo irimo n’igoye [AI agents] n’isoko rya porogaramu rya App Store.
Nubwo amakuru arambuye kuri iyi ngingo akiri make, izi porogaramu za AI Agents zemerera abazikoresha kuziha inshingano nko kwishyura amahoteli, amatike y’indege, guhaha n’ibindi ku buryo bo batazajya babyikorera.
Hari kandi gucunga no gukurikirana imirimo ya buri munsi, guhindura inyandiko, cyangwa kugenzura ibikoresho byo mu nzu bikoresha ikoranabuhanga n’ibindi.
Porogaramu za Camera na Photos
Hategerejwe icyiciro gishya cya ‘Visual Intelligence’ muri porogaramu ya Camera, kizasimbura uburyo bwa Visual Intelligence bwari busanzwe muri Camera Control.
Aya mavugurura azazana uburyo bwihariye bwa Siri buzongerwa ahaba andi mahitamo nka Photo, Video, Portrait, na Panorama. Uburyo bwa Visual Intelligence buzakoresha Google Image Search kugira ngo bumenye neza ibintu camera iri kureba maze ubihabweho amakuru.
Porogaramu ya Photos igiye kongerwamo Apple Intelligence. Iyi ishobora gufasha kujya inama nko kumenya uko ifoto yakwitabwaho ngo igaragare neza, gukuraho ibintu bitifuzwa mu ifoto, n’uburyo bushya bwo guhindura amafoto hifashishijwe AI bwemerera umuntu gusaba impinduka hakoreshejwe imvugo isanzwe, n’ibindi.
Amavugurura ya Image Playground
Apple iteganya kuvugurura porogaramu ya Image Playground, ikazana uburyo bwo gukora amafoto afite umwimerere wo hejuru, guhuza imiterere y’ibishushanyo, uburyo bwinshi bwo guhindura amafoto n’ibindi.
Apple Wallet
Havugwa kandi amavugurura akomeye azaza muri porogaramu ya Wallet, by’umwihariko uburyo bushya bwo kugabana fagitire buzoroshya isaranganya ry’ubwishyu hagati y’inshuti cyangwa umuryango cyangwa abasohokeye hamwe.
Abantu bazajya bashobora gufotora inyemezabwishyu, maze bakore ubusabe bwo kwishyura ku bantu batandukanye mu buryo bworoshye.
Porogaramu ya Wallet izaba irimo n’uburyo bwa ‘Create a Pass’ bwemerera umuntu gukora amatike y’ikoranabuhanga, avuye ku afatika aho ushobora nko gufotora itike ufite mu ntoki ya sinema, amatike y’ibitaramo, cyangwa amakarita ya siporo hanyuma agahindurwamo ayo ku ikoranabuhanga.
Mu zindi mpinduka zitezwe ni imikorere mishya ya MacOS, iPadOS, visionOS, watchOS, na tvOS izaba igizwe ahanini no kongerwamo Siri ikoresha AI.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!