00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nicki Minaj ntagikozwa ibyo kujya gusenga

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 18 June 2026 saa 08:21
Yasuwe :

Nicki Minaj uri mu bagore bakora injyana na Hip-hop bakunzwe, yatangaje ko kuva yaba icyamamare atarakandagira mu rusengero.

Yabivugiye mu kiganiro aherutsemo cya ’The Bryce Crawford’.

Uyu muraperi yavuze ko kutajya gusenga bidaterwa n’imyumvire ye yaba yarahindutse, ahubwo ahamya ko biterwa no kuba agira akazi kenshi mu mpera z’icyumweru bityo ku munsi wo ku Cyumweru atabona umwanya wo kujyayo kubera aba ananiwe.

Ati "Ubwo umwuga wanjye wari utangiye gutera imbere, nahagaritse kujya gusenga. Nakoraga mu majoro yo ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu".

Nicki Minaj w’imyaka 44 yasobanuye ukuntu kureka kujya gusenga bitigeze bimutandukanya n’Imana ndetse ko umubano we n’Imana ukomeje gukura.

Impano ya Nicki Minaj yavumbuwe n’umuraperi Lil Wayne mu 2009, ahita asinya mu nzu ye ifasha abahanzi yitwa Young Money Entertainment. Mu mwaka wa 2010 yahise asohora Pink Friday, album ye ya mbere ndetse imwinjiza mu ruhando rw’abahanzi mpuzamahanga.

Nicki Minaj ntagikozwa ibyo kujya gusenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages