AI irakataje; yageze no mu gufasha abantu kubyara
Mu mavuriro akora ubuvuzi buzwi nka IVF, ni ukuvuga uburyo bwo guhuza intanga ngabo n’intanga ngore muri laboratwari, AI iri gukoreshwa mu gushakisha intanga ngabo cyangwa intanga ngore zari zisanzwe zigoye kubona hakoreshejwe uburyo bwa kera.
Urugero ni urw’umugabo witwa Samuel n’umugore we Penelope, amazina yahinduwe ku bw’ubuzima bwabo bwite. Aba bombi bari bamaranye imyaka 12 bakundana, bamarana n’umwaka umwe bashakanye, batangira kugerageza kubyara ariko biranga.
Nyuma y’umwaka nta kimenyetso cyo gutwita kigaragaye, batangiye kwipimisha. Samuel yaje gusangwamo indwara izwi nka Klinefelter syndrome, iterwa n’uko umwana w’umuhungu avukana inyongera ya chromosome X.
Iyi ndwara ishobora gutuma umugabo agira ibibazo byo kutabasha kubona intanga ngabo mu masohoro. Kuri Samuel, abaganga basanze amasohoro ye atagaragaramo intanga, bamusobanurira ko kugira ngo bashobore kubona izishobora kuba ziri mu dusabo twe tw’intanga byari gusaba kubagwa, na bwo amahirwe yo kuzibona akaba agera kuri 25% gusa.
Samuel yavuze ko byamugoye cyane kubyakira, kuko byasaga n’ibisenya inzozi yari afite zo kubyara umwana we bwite.
Abaganga bo muri Columbia University Fertility Center baje kwifashisha AI, bakoresheje uburyo bwitwa STAR, ni ukuvuga Sperm Tracking and Recovery, bukoresha AI mu gushakisha no gutoranya intanga ngabo nke cyane zishobora kuba zitagaragara mu buryo busanzwe.
Ubu buryo bukoresha amashusho afite ubushobozi buhanitse, bugafata amashusho arenga miliyoni umunani mu gihe kitarenze isaha imwe. AI ihita isesengura ayo mashusho, ikamenya ahari intanga ngabo nzima mu gihe gito cyane, hanyuma zigakoreshwa mu guhuza n’intanga ngore.
Dr Zev Williams uyobora Columbia University Fertility Center yavuze ko iki gikorwa gisa no gushaka urushinge mu byatsi byinshi cyane, kandi ukarushaka vuba, witonze, kugira ngo intanga ibonetse ikoreshwe mu gutera inda.
Yavuze ko ibyo bitari gushoboka ku muntu cyangwa itsinda ry’abantu bakoresha amaso gusa, kuko intanga ziba nke cyane kandi zigomba kuboneka mu gihe gito.
Mu rubanza rwa Samuel, uburyo busanzwe bwo kureba hakoreshejwe microscope bwari bwagaragaje ko nta ntanga ngabo afite. Ariko igihe hakoreshejwe STAR, AI yabonye intanga ngabo umunani.
Izo ntanga zakoreshejwe mu guhuza n’intanga ngore za Penelope. Abaganga bari babonye intanga ngore 23, ariko umunani ni zo zatewemo intanga ngabo za Samuel. Muri zo, ebyiri gusa ni zo zahujwe neza n’intanga ngabo, hanyuma urusoro rumwe rukura rugera ku rwego rwo kuba rwashyirwa mu nda.
Nyuma y’uko urwo rusoro rushyizwe mu nda ya Penelope, yaje gutwita. Biteganyijwe ko aba babyeyi bazibaruka umwana w’umuhungu muri Nyakanga.
Samuel yavuze ko iyo AI itabaho, bitari gushoboka ko we na Penelope babyarana umwana bafitanyeho isano y’amaraso.
Uburyo bwa STAR bushobora gufasha cyane abagabo bafite ikibazo cya azoospermia, ni ukuvuga igihe amasohoro agaragara nk’aho nta ntanga ngabo arimo. Umwana wa mbere wavutse kuri se wari ufite icyo kibazo hifashishijwe STAR yavutse mu Ukuboza, nyuma y’uko ababyeyi be bari bamaze imyaka 18 bagerageza kubyara.
AI ntiri gukoreshwa mu gushaka intanga ngabo gusa. Hari n’uburyo bwitwa OvaReady, bwakozwe na sosiyete Auto IVF, bufasha gushakisha no gutoranya intanga ngore mu matembabuzi avanwa mu dusabo tw’intanga z’umugore mu gihe cya IVF.
Mu buryo busanzwe, abahanga muri laboratwari bakoresha microscope bashakisha izo ntanga. Ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko OvaReady yashoboye kubona izindi ntanga ngore mu barenga 50% by’abakorewe isuzuma, zari kuba zajugunywe kuko zitari kuboneka mu buryo busanzwe.
Abahanga bavuga ko mu myaka iri imbere, AI ishobora kurushaho gufasha mu gutoranya intanga ngabo, intanga ngore n’insoro bifite amahirwe menshi yo kuvamo umwana. Hari abavuga ko mu myaka itanu iri imbere, uruhare rwa AI mu guhitamo intanga zikoreshwa muri IVF rushobora kwiyongera cyane.
AI iri no gukoreshwa mu gutoranya insoro zifite amahirwe menshi yo gukura neza, ndetse no mu kureba izifite ibyago bike byo kuzagira indwara zimwe na zimwe. Icyakora, iyi ngingo iracyateza impaka, cyane cyane iyo AI itangiye gukoreshwa mu kureba ibiranga umwana uzavuka, birimo uburebure cyangwa ubushobozi bw’ubwenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!