Iri gabanyuka ryatewe n’amasezerano y’ibanze hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, agamije guhagarika intambara, kongera gufungura Inzira ya Hormuz no koroshya ibihano byafatiwe Iran.
Aya masezera biteganyijwe ko azashyirwaho umukono ku wa 19 Kamena, byatumye abashoramari babona ko peteroli ishobora kongera kuboneka ku bwinshi ku isoko mpuzamahanga.
Akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije kagabanyutseho 1,59$, ni ukuvuga 2%, bigera ku madolari 77,96$
Iki giciro kigezweho bwa mbere kuva ku wa 2 Werurwe 2026. Uyu ni munsi wa mbere wakozweho ubucuruzi nyuma y’ibitero bikomeye bya mbere Amerika na Israel bagabye kuri Iran.
Inyandiko y’amasezerano y’ibanze agizwe n’ingingo 14 iteganya iminsi 60 y’agahenge no gukomeza kuganira ku masezerano arambuye akubiyemo kutazongera kugabanaho ibitero no kwishyura ibyangijwe n’intambara muri Iran.
Muri iyo minsi 60 Iran izafungura inzira ya Hormuz ku bwato butwaye ibicuruzwa, ndetse Amerika ivaneho ingabo zafunze Hormuz. Iyi nzira inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi, n’ibicuruzwa byinshi.
Amasezerano ateganya ko ubwikorezi bwo muri iyo nzira bugomba kuba bwasubiye ku murongo mu buryo bwuzuye bitarenze iminsi 30.
Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, Kristalina Georgieva, yavuze ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora gukomeza kugabanyuka, ariko bidateganyijwe ko bizihuta cyane.
Yasobanuye ko ibihugu bigikeneye kongera kuzuza ibigega bya peteroli, mu gihe n’ubwikorezi bwo mu nyanja buzaba bugenda busubira ku murongo.
Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu, IEA, Fatih Birol, yavuze ko ari ingenzi ko ibiganiro hagati ya Amerika na Iran birangira muri iyo minsi 60.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!