00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyizere Josiane yatsindiye miliyoni 10 Frw ashoye 600 Frw mu mukino w’Akadege

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 June 2026 saa 02:50
Yasuwe :

Umubyeyi wo mu Karere ka Rubavu witwa Tuyizere Josiane yatsindiye miliyoni 10 Frw nyuma yo gukina umukino w’amahirwe uzwi nk’Akadege [Aviator] aho yashoye amafaranga y’u Rwanda 600 gusa.

Tuyizere yashyikirijwe sheki ya miliyoni 10 Frw kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Kamena 2026, mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Winner Rwanda giherereye i Gacuriro muri Simba Center.

Uyu mubyeyi yavuze ko asanzwe ari umukiliya wa Winner aho akunda gukina umukino wa Aviator uzwi nk’Akadege inshuro nyinshi.

Ati “Nari nsanzwe ndya amafaranga atari menshi, ariko atari na make. Mu mikino y’amahirwe umuntu ararya cyangwa akaribwa. Nabonye ko uriya mukino wa Aviator ugira ibikubo biri hejuru cyane, ndavuga nti kuki ntazategereza cyane yagera hejuru nkayifata.”

Yongeyeho ko ari bwo yashyizeho 600 Frw, arihangana akomeza gutegereza uburyo ibikubo bizamuka kugeza atsindiye miliyoni 10 Frw.

Ati “Ni ubwa mbere ndiye miliyoni 10 Frw, ariko ubusanzwe naryaga nk’ibihumbi 200 Frw, ibihumbi 100 Frw. Biterwa n’igikubo Aviator yashyizeho.”

Tuyizere Josiane yavuze ko agiye gushaka icyo akora kimuteza imbere. Ati “Ni amahirwe mbonye yo kugira icyo nkora. Nta kazi nagiraga.”

Yongeyeho ko abibwira ko iyi mikino yagenewe abagabo bibeshya cyane kuko n’abagore bashobora kuyikina.

Yakomeje agira ati “Ntabwo washora rimwe ngo uhite wunguka, urakomeza ugahatana, ejo cyangwa ejo bundi ugira intsinzi. Abadakina nabagira inama yo kugana urubuga rwa Winner, harimo amahirwe menshi cyane.”

Mu myaka itatu imaze ikorera mu Rwanda, Winner Rwanda imaze kuhagira amaduka arenga 150 akora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, urubuga rwa www.winner.rw na USSD *899#.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages