Ibi byabereye mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, aho aba bombi bari baragiye mu kazi ko gucukura amabuye y’agaciro, baturutse iwabo mu Murenge wa Kabacuzi.
Abaturage bavuga ko ukekwaho icyaha yateye Nshimiyimana icyuma ahagana mu bitugu, gihinguranya mu gituza, baratabara, bajyana uwakomeretse ku kigo nderabuzima, bamugezayo yamaze gupfa.
Uwamwishe yahise yishyikiriza ubuyobozi nk’uko umwe mu baturage yabisubiragamo ati “Aricara, aravuga ati ‘Mumfunge nishe umuntu’.”
Umuturage yagize ati “Uwo wamwishe yireguje ko ngo icyatumye amwica, yasanze agiye kumurongorera umugore.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko umurambo wa Nshimiyimana wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi, naho ukekwa atabwa muri yombi.
CIP Kamanzi yagize ati “Uwakomeretse n’ubundi byaje kurangira yitabye Imana, hanyuma umurambo we woherejwe ku bitaro bya Kabgayi.”
Ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhanga. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza kuri iki cyaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!