Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, ni bwo imikino y’Igikombe cy’Isi yakomeje gukinwa, umukino wari utegerejwe cyane ukaba ari uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Portugal.
Portugal yahabwaga amahirwe kuri uyu mukino, yinjiye mu mukino neza ndetse ku munota wa gatandatu, João Neves, abona igitego cya mbere ku mupira yaherejwe na Pedro Neto.
RDC yakinaga isa n’aho yugarira cyane, yabonye amahirwe ya mbere muri uyu mukino ubwo rutahizamu wayo Yoane Wissa, yateraga ishoti mu izamu ku munota wa 11 ariko bikarangira rigiye hanze.
Portugal yari yihariye umupira muri iki gice, yakomeje kunanirwa gutsinda igitego cya kabiri mu gice cya mbere, umukino ugeze mu minota ine y’inyongera kuri iki gice, rutahizamu Yoane Wissa ahita yishyurira RDC.
Ni igitego yatsinze n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Arthur Masuaku.
Mu gice cya kabiri Portugal yacyinjiyemo na cyo ishaka gutsinda ndetse João Cancelo atsinda igitego ku munota wa 55 ariko umusifuzi avuga ko yari yabanje kurarira.
Uburyo bukomeye muri uyu mukino kuri Cristiano Ronaldo bwabonetse ku munota wa 69 ariko umupira yahawe na Francisco Conceição, ntiyawuhamya neza ngo ujye mu izamu.
Cristiano Ronaldo yongeye kwakira umupira mu rubuga rw’amahina arebana n’izamu ariko ateye ishoti ariterana igihunga rihita rijya hanze yaryo.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, akaba ari na cyo gitego cya mbere RDC itsinze mu Gikombe cy’Isi, n’umukino wa mbere inganyije muri iri rushanwa, dore ko ubwo iriherukamo mu 1974 yananiwe kubona igitego na kimwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!