00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Taleb Abderrahim yasinye amasezerano mashya muri APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 June 2026 saa 09:44
Yasuwe :

Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yasinye amasezerano mashya y’umwaka umwe, ashobora kongerwaho undi umwe mu gihe yagira umusaruro mwiza.

Uyu mutoza w’Umunya-Maroc yari yasinye imyaka itatu mu mpeshyi ya 2025, ariko impande zombi zemeranya ko nyuma ya buri mwaka hazajya hasuzumwa umusaruro afite.

Nyuma yo kwegukana ibikombe bitatu mu mwaka w’imikino wa 2025/16, birimo icya Shampiyona, icy’Amahoro na FERWAFA Super Cup, ubuyobozi bwa APR FC bwashimye uyu musaruro.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Taleb yasinye amasezerano mashya ku wa Gatatu mu gihe yari afite iryo sezerano kuva umwaka w’imikino wa 2025/26 urangiye muri Gicurasi.

Biteganyijwe ko umusaruro we uzongera gusuzumwa ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2026/27, aho ashobora kongererwa andi masezerano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages