00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Antoine Cardinal Kambanda yitabiriye uruzinduko rwa Papa Léon XIV muri Cameroun

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 April 2026 saa 11:27
Yasuwe :

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda yageze muri Cameroun, aho yitabiriye uruzinduko rwa Papa Léon XIV wasuye iki gihugu kuva mu ku wa 15-18 Mata 2026.

Papa Léon XIV yatangiye uruzinduko muri Afurika ku wa 13 Mata. Yabanje muri Algeria, ahava ku wa 14 Mata 2026.

Muri Cameroun biteganyijwe ko Papa azibanda ku ngingo zirimo amahoro, kubana neza, iterambere ry’urubyiruko n’interambere rya muntu mu nguni zose z’ubuzima, ni ukuvuga mu bukungu, imibereho myiza, mu bya roho no ku mubiri.

Antoine Kambanda yagizwe Cardinal ku wa 28 Ugushyingo 2020, na Papa Francis.

Kuva icyo gihe Vatican yamugize umwe mu bagize Dikasiteri [ni nka Minisiteri] ishinzwe Iyogezabutumwa n’ishinzwe Umuco n’Uburezi muri Kiliziya Gatolika ku Isi.

Aba-cardinal baherekeza Papa mu ngendo ajyamo akenshi ni abafite inshingano zihura n’ingingo zizibandwaho muri izo ngendo.

Biteganyijwe ko muri Angola Papa azaba yibanda ku rubyiruko, iterambere rya muntu n’ingaruka za ruswa n’ubukoloni.

Muri Guinée équatoriale ho Papa azibanda ku ngingo zerekeye uburezi n’umuco n’uruhare rwa Kiliziya mu kubaka amahoro.

Umubare munini w’aba-Cardinal bo muri Afurika bari mu bagize itsinda riherekeje Papa Léon XIV muri uru ruzinduko.

Kiliziya yatangiye gushyiraho aba-Cardinal benshi muri Afurika no kubaha inshingano zo ku rwego mpuzamahanga nka bumwe mu buryo bwo kongerera imbaraga ubukirisitu bwo kuri uyu mugabane utuwe n’abayoboke ba Kiliziya barenga 20%.

Antoine Cardinal Kambanda yagiye muri Cameroun mu ruzinduko rwa Papa Léon XIV

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages