Yabigarutseho ubwo hamurikwaga ibyagezweho mu Cyumweru cy’Umujyanama n’Umufatanyabikorwa cyabaye kuva ku wa 8 kugeza ku wa 12 Kamena 2026 mu Karere ka Nyaruguru.
Ingabire yavuze ko hakusanyijwe inkunga ifite agaciro k’arenga miliyoni 290 Frw, igenewe gufasha imiryango itishoboye yo mu mirenge 14 igize aka karere. Yiyongereyeho asaga miliyoni 90 Frw ugereranyije n’ayari yakusanyijwe mu gikorwa nk’iki cyabaye mu 2025.
Yagaragaje ko iyi nkunga igizwe n’inka zitanga umukamo 37, n’ingurube 753, amabati 2.633 yo gusakara inzu z’abatishoboye, imifuka ya sima 1.075, ubwisungane mu kwivuza bwishyuriwe bamwe mu baturage, ibikoresho bitandukanye by’ubwubatsi nk’imisumari ndetse n’imiganda yakozwe muri icyo cyumweru.
Ingabire yakomeje avuga ko ibi bigaragaza uruhare rukomeye rw’abafatanyabikorwa mu kuzamura imibereho y’abaturage, yibutsa ko ibi bikorwa bitabirwamo uruhare rusanzwe rw’ibikorwa bakora mu gihe cy’umwaka kuko byo bibarirwa muri miliyari zisaga 7 Frw yatanzwe mu mwaka.
Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa, JADF Indashyikirwa, Twahirwa Fabien, yavuze ko amafaranga n’ibindi byegeranyijwe muri icyo cyumweru ari amateka mashya ku Karere ka Nyaruguru, kandi ikaba intego idasubira inyuma mu gukomeza kubakira ubushobozi umuturage.
Yagize ati ‘‘Ni umuhigo wagezweho mu minsi itanu gusa. Bigaragaza uruhare rukomeye abafatanyabikorwa bafite mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kugera ku iterambere rirambye.”
Abagezweho n’ubufasha bwihariye muri iki cyumweru barimo Nyirahabineza Francine wubakiwe inzu na Kayitare Emmanuel worojwe inka, bavuze ko bigiye kubahindurira ubuzima, bagahamya ko batazabipfusha ubusa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Emmanuel Murwanashyaka, yavuze ko iki cyumweru cyagaragaje akamaro ko guhuza imbaraga z’abafatanyabikorwa mu gukemura ibibazo by’abaturage, anashima Perezida Kagame, washyizeho uburyo bwo kwimakaza imiyoborere ishingiye ku kwisuzuma, kubazwa inshingano no gukora ibikorwa bifitiye abaturage akamaro mu gihe gikwiye.
JADF-Indashyikirwa y’Akarere ka Nyaruguru igizwe n’abanyamuryango 83 barimo imiryango itari iya leta, ibigo by’imari, inzego za leta, amadini n’amatorero, abikorera ndetse n’inganda zitunganya icyayi n’ikawa zikorera muri aka karere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!