Iyi Summer Camp yakira abana kuva ku myaka 10 kugeza kuri 16, izabera muri NLS mu Bugesera, kuva ku wa 20- 31 Nyakanga 2026.
Umuyobozi Mukuru wa K2 Group, ifatanya n’Ishuri rya Ntare Louisenlund Steven E. Karangwa, yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo gutegura Summer Camp 2026 bigeze kure bitegurwa.
Ati “Twashatse gutanga umusanzu wacu mu kuzamura ubumenyi bw’Abanyarwanda, bizageza ku bukungu bw’igihugu.”
Muri ibi biruhuko bazibanda ku kwigisha abana amateka n’imiyoborere y’u Rwanda n’andi masomo ajyanye n’ubushubozi bwabo.
Ati “Twaravuze ngo niba igiti kigororwa kikiri gito, niba twatangaga amahugurwa ku bantu bakuru ni iki twakora ku bana bato cyane cyane mu gihe bari mu biruhuko, barangije amasomo? Ni bwo twavuze ngo mu Rwanda dukeneye gushyiraho ‘summer camp’ kugira ngo dufashe ba bana gutangira kubaremamo Abanyarwanda bazima kandi bafitiye igihugu akamaro.”
Abana baruhuka mu mutwe kuko ibyo bakora byose bikorwa mu buryo bw’imikino itandukanye n’ishuri baba bamazemo umwaka wose.
Abana bahurira muri iyi ‘summer camp’ bava mu bigo by’amashuri binyuranye byo hirya no hino mu gihugu no mu mahanga, bita mu Ntara ya gatandatu-Diaspora, bakigishwa amasomo, gusabana mu mikino itandukanye, bijyanye n’imyaka yabo. Mu 2025 hari hitabiriye abana bavuye mu bihugu bitandatu.
Ati “Ku bufatanye na Ntare Louisenlund School turavuga tuti reka dushyireho ‘summer camp’ abana baze mu biruhuko tubategurire amasomo yubaka umuntu w’imbere, tubategurire imyidagaduro n’imikino bitandukanye ariko bigamije kurema Umunyarwanda muzima, Umunyafurika, umuntu muzima ushoboye. Niba tuvuga ngo igihugu cyacu kizazamurwa n’ubumenyi bw’abaturage bacyo ni na ko Afurika yose ibyifuza.”
Mu masomo abana bigishwa harimo ajyanye n’imiyoborere ku buryo batangira gufashwa kwitegura kuzaba abayobozi, amasomo ajyanye na AI na Robotics, ibiganirompaka n’imikino itandukanye.
Karangwa yasobanuye ko abana ari bo bayobora ibiganiro bagirana, bakishyiriraho amatsinda baganiriramo bigatuma bamenyera kuvugira mu ruhame.
Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya…
Karangwa yavuze ko mu gutegura ‘summer camp’ ya 2026 hatekerejwe ku gufasha abana kumenya inkomoko yabo ngo bibabere isoko yo kuvamo Abanyafurika beza.
Ati “Ni gute abo bana bahera ubu bavuga bati dukomoka he? Ni ayahe mateka yacu nk’Abanyarwanda, Abanyafurika, aho umwana yaba aturuka hose kugira ngo bavuge ngo nshobora gutegura ahazaza hanjye. Yiteguye gute gufata ahazaza he mu biganza bye kugira ngo ateze imbere igihugu cye na we ubwe yiteze imbere, kuko utazi iyo uva ntumenya iyo ujya.”
Karangwa yasabye ababyeyi bo mu bihugu bitandukanye guha amahirwe abana babo bakazajya kuruhukira mu gihugu cyabo kuko babona amahirwe yo kukimenya kurushaho mu buryo bwizwe neza muri byose.
Ku bashaka kwiyandikisha banyura kuri [email protected] cyangwa [email protected] na +250 788 335 286 | +250 788 673 730
Kurikira Ikiganiro cyose IGIHE yagiranye n’ Umuyobozi Mukuru wa K2 Group, Steven E. Karangwa



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!