00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bebe Cool yiteguye guhangana na Mutesi Jolly mu nkiko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 June 2026 saa 11:17
Yasuwe :

Nyuma y’uko abanyamategeko ba Miss Jolly Mutesi bandikiye Bebe Cool bamumenyesha ko agomba gusiba ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko biharabika uyu mukobwa, yinangiye ashimangira ko bazakizwa n’inkiko.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa ‘X’ , Bebe Cool yavuze ko afite ibimenyetso byinshi azifashisha mu rukiko, ndetse ko hari ibindi ateganya gushyira hanze mu rwego rwo gushyigikira ibyo arega Mutesi Jolly.

Yagize ati "Bimwe mu bimenyetso bikomeye nzabigumana kugira ngo bizifashishwe mu rubanza, ariko niteguye no gushyira hanze amajwi y’inshuti ye magara yemera ibintu bimwe na bimwe itazi icyo ikoranabuhanga rishobora gukora. Nzerekana kandi uburyo nimero eshatu za telefoni zifitanye isano muri iki kibazo."

Bebe Cool kandi yashyize hanze amafoto agaragaza ibiganiro bya WhatsApp avuga ko yagiranye na Mutesi Jolly.

Nubwo Bebe Cool akomeje kugaragaza ko yaganiriye na Jolly Mutesi ndetse bakagirana gahunda zinyuranye yemeza ko yatekewemo umutwe, uyu mukobwa we yamubwiye ko ibi yabiganiriye n’abatekamutwe bamwiyitiriye.

Bebe Cool yagaragaje ko yibwe agera kuri miliyoni 4UGX yizezwa n’uyu muntu avuga ko ari Mutesi Jolly, kuba yamufasha kujyana umwana we mu ikipe Arsenal.

Mu ibaruwa ndende abanyamategeko ba Mutesi Jolly bandikiye Bebe Cool bamwibukije ko nimero avuga ko yandikiranaga nayo, hashize imyaka ibiri irezwe n’uwitwa Tumwine Daniel waburiye abamukurikira ku rubuga rwa ‘X’, agaragaza ko ari iy’umutekamutwe anaburira abamukurikira ngo uyikoresha atazabatuburira ayitwaje.

Reba inkuru bifitanye isano:

-Rurageretse hagati ya Bebe Cool na Mutesi Jolly ashinja ubutubuzi

-Miss Jolly Mutesi yahaye Bebe Cool amasaha 48 yo kumusaba imbabazi

Jolly Mutesi yateguje Bebe Cool kumujyana mu nkiko nyuma yo kumushinja ubutekamutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages