Mu ibaruwa Miss Jolly Mutesi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko bamuteguza kumujyana mu nkiko amushinja icyaha cyo gusebanya no gutangaza amakuru y’ibihuha yakwangiza izina ry’umuntu.
Muri iyi baruwa bagize bati “Ibyatangajwe bigize ibikorwa byo gusebya no kwangiza izina ry’umuntu, bikaba ari ibinyoma bidafite ishingiro. Byakozwe mubizi kandi bigamije kugirira nabi umukiliya wacu, ndetse byatangajwe mutabanje kugenzura ukuri kwabyo cyangwa kubanza gukora iperereza rikwiye.”
Abanyamategeko ba Jolly Mutesi bagaragaje ko ibyamuvuzweho na Bebe Cool byateguwe mu buryo bwo kumutesha agaciro, kumukoza isoni, kumushyira mu majwi no gutuma asuzugurwa mu ruhame, ibintu byangije cyane kandi bishobora gukomeza kwangiza izina n’icyubahiro cye.”
Binyuze muri iyi nyandiko y’abamuhagarariye mu mategeko, Miss Jolly Mutesi yagaragaje ko nta biganiro, amasezerano cyangwa ubucuruzi yigeze agirana na Bebe Cool.
Muri uru rwandiko bibukije Bebe Cool ko nimero ya telefone yagaragaje nk’iya Jolly Mutesi atari iye ahubwo ari iy’umutekamutwe yakoreshejwe nta burenganzira, kandi nta sano na rito ifitanye n’umwirondoro we.
Aha bahise bibutsa Bebe Cool ko ibyo ashinja Jolly Mutesi ari ibihimbano bidafite ishingiro bitanafite ibimenyetso bibishyigikira.
Aha Bebe Cool yibukijwe ko iyi nimero ashinja Jolly Mutesi kuba ari iye, mu 2024 uwitwa Tumwine Daniel yaburiye abamukurikira ku rubuga rwa ‘X’ agaragaza ko ari iy’umutekamutwe anaburira abamukurikira ngo uyikoresha atazabatuburira ayitwaje.
Bati “Ibi bigaragaza neza ko iyo nimero yari isanzwe izwi nk’iyakoreshwaga n’abiyitirira abandi kandi nta sano yari ifitanye n’umukiliya wacu.”
Ku rundi ruhande abanyamategeko ba Jolly Mutesi bibukije Bebe Cool ko yakagombye kuba azi ko ku wa 3 Ukwakira 2024, uyu mukobwa yari yashyize ahagaragara itangazo ku mbuga ze zemewe, aburira abantu ku bantu bakoresha izina rye mu buriganya bakoreshaga izina rye mu nyungu zabo.
Ibi basanga ari ibimenyetso bigaragaza ko Bebe Cool yari afite amakuru agaragaza ko ibyatangaje ari ibinyoma.
Bibukije Bebe Cool ko ibyo yakoze bigize icyaha gikomeye cyo gusebanya, harimo no kwandika cyangwa gutangaza amagambo yangiza izina ry’undi ndetse bikaba binuzuza icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibinyoma agamije kugirira nabi undi muntu.
Nyuma yo kugaragarizwa ko bishobora guteza Jolly Mutesi ibirimo igihombo cy’amafaranga, Bebe Cool yasabwe anategekwa guhagarika gukomeza gutangaza cyangwa gukwirakwiza ayo magambo asebanya ndetse binyuze mu nyandiko agasaba imbabazi ikanitandukanya n’ibyavuzwe mu gihe kitarenze amasaha 48.
Uyu muhanzi yibukijwe ko aramutse adakoze ibyo asabwa mu masaha yahawe hahita hatangwa ikirego mu buryo bw’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!