00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 15 Frw mu minsi itanu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 June 2026 saa 07:09
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje ko kuva ku wa 8 - 12 Kamena 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda asaga miliyari 15 Frw.

Umusaruro wajyanywe ku isoko mpuzamahanga muri iyi minsi itanu ungana na toni 9.946.

Ikawa yoherejwe ku isoko mpuzamahanga yari toni 383, zinjije miliyari 3,4 Frw, icyayi kiba toni 825 zinjije miliyari 3,3 Frw naho imboga zari toni 312 zinjije miliyoni 522 Frw.

Mu bindi byacurujwe harimo imbuto zingana na toni 323 zinjije miliyoni 326 Frw, indabo zari toni 14, zinjiza miliyoni 114 Frw, mu gihe ibihingwa bitandukanye birimo ibinyabijumba, ibinyamisogwe,ibinyampeke byari toni 7.846 byinjiza miliyari 7,6 Frw.

Amatungo n’ibiyakomokaho byari toni 243 zinjirije u Rwanda miliyoni 399 Frw.

Ibihugu byoherejwemo umusaruro uvuye mu Rwanda harimo u Bushinwa, u Bwongereza, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bangladesh, Oman, u Buholandi n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 15 Frw mu minsi itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages