00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka rikoresha mudasobwa i Gabiro

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 17 June 2026 saa 01:35
Yasuwe :

Mu Cyanya cy’Ubuhinzi cya Gabiro (Gabiro Agribusiness Hub) hari gushyirwa mu bikorwa umushinga wo kuhira imyaka hifashishijwe mudasobwa.

Uyu mushinga watewe inkunga n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) binyuze mu mushinga wacyo witwa CDAT uteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bugamije ubucuruzi.

Ibikorwa byo kuhira hakoreshejwe mudasobwa uri gukorerwa mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Karushuga, ahari Icyanya cy’Ubuhinzi cya Gabiro mu gace kahariwe ubuhinzi bw’icyitegererezo. Ubuso bwatangiye kuhirwaho hifashishijwe iryo koranabuhanga ni hegitari 14 zihinzeho ibigori.

Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze ikigo cyitwa Framoja Ltd cyubatse iri koranabuhanga, Mutangana Bruce yasobanuye ko kuhira hakoreshejwe mudasobwa bigamije gukoresha amazi neza kandi byihuse.

Ati “Iyo umuntu ari kuhira imyaka mu buryo busanzwe agenda arekura ingano y’amazi mu murima mu gihe runaka. Usanga niba ari umuceri cyangwa ibigori agena ingano runaka y’amazi akoresha ariko burya haba hari akenewe mu by’ukuri. Amazi umuceri ukenera si yo ibishyimbo cyangwa ibigori bikenera.”

Mu buryo bushya bashyira sensors mu murima zitanga amakuru y’ubuhehere bw’ubutaka, hakamenyekana amazi igihingwa gikeneye. Ayo makuru agenda mu buryo bw’ikoranabuhanga ridakoresha insinga akagera muri mudasobwa agasesengurwa.

Nyuma ni bwo hamenyekana amazi agomba kuhirwa ariko na none bigafasha mu gukoresha akenewe, ntihagire apfa ubusa.

Ati “Nyuma yo kumenya ingano y’amazi akenewe dukoresha mudasobwa tukemeza amasaha runaka amazi arekurwa. Ushobora nko kwemeza buri munsi ku masaha runaka agahita ajya mu miyoboro iba iri mu murima. Dushobora ariko no kujya ku byuma byabugenewe mu murima tukayafungura bisanzwe ariko hakagenda ya ngano twagenye.”

Umukozi umwe ashobora kwemeza kuri mudasobwa ko amazi yo kuhira arekurwa cyangwa uwagiye kuyafungura ku byuma byabugenewe mu murima bashobora kuba bihagije mu kuhira hegitari 10 mu gihe kubikoresha intoki byahasaba abakozi benshi.

Mutangana yavuze amaze guha akazi abantu batanu bahoraho n’abandi bakora mu buryo budahoraho kandi afite inzozi zo kwagura umushinga we ukagera no ku bandi bahinzi mu gihugu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Gabiro Agribusiness Hub, Kiiza David yavuze ko uwo mushinga wahawe urubuga muri iki cyanya nk’ahantu hasanzwe hakorerwa ubuhinzi bugezweho kugira ngo nukora neza uzakomeze uhakorerwe.

Umujyanama ku ikoranabuhanga mu buhinzi muri RAB, Ahimanishyize Janvier yavuze ko uwo mushinga w’ikoranabuhanga wo kuhira ukiri mu igerageza kandi ko hari gahunda yo kuwukorera isuzuma vuba bakareba niba utanga umusaruro uko bikwiye bakawagura ukagera n’ahandi kuko kuri ubu watangiye no kugeragezwa i Rwamagana muri ‘greenhouse’.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uruhererekane Nyongeragaciro muri RAB akaba n’ushinzwe Ishoramari mu mushinga CDAT, Mugambira Bonfils Olivier yavuze ko imishinga yatewe inkunga yitezweho kujyanisha ubuhinzi n’igihe mu buryo bugaragara.

Ati “Ubuhinzi bukorwa n’abarenga 70% mu Rwanda kandi uko hazamo ikoranabuhanga ritanga ibisubizo bigenda byongera abarikoresha. Bizatanga umusanzu muri gahunda y’Igihugu yo kongera umusaruro w’ubuhinzi kugira ngo Abanyarwanda babone ibibatunga.”

Muri Innovation Challenge Fund ya CDAT, umushinga utsinze uhabwa miliyoni ziri hagati ya 60 Frw na 130 Frw ariko agatangwa mu byiciro bitatu.

RAB igaragaza ko ubuso bwuhirwa mu gihugu hose ari hegitari 72.000 zirimo hegitari zisaga 26.000 zikoreshwaho ikoranabuhanga ryo kuhira ku buso buto.

Ako kuma ni ko gashyirwa mu butaka kakajya gatanga amakuru y'uko buhehereye
Ibi bigori ni byo byuhirwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mudasobwa
Mudasobwa ni yo yifashishwa mu gutanga amabwiriza ko amazi yuhirwa arekurwa
Ibi byuma byabugenewe biba biri mu murima ni byo birekura amazi yo kuhira
Umuyobozi w’Ishami ry’Uruhererekane Nyongeragaciro muri RAB akanaba ushinzwe Ishoramari mu mushinga CDAT, Mugambira Bonfils Olivier yavuze ko imishinga yatewe inkunga yitezweho kujyanisha ubuhinzi n’igihe
Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze ikigo cyitwa Framoja Ltd cyaryubatse, Mutangana Bruce yasobanuye ko ubwo buryo bwo kuhira hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mudasobwa bugamije gukoresha amazi neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages