Perezida Volodymyr Zelenskyy yabwiye abanyamakuru ko yagerageje gusaba kugirana ibiganiro na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin mu gihe cy’inama ya G7 yabereye i Evian-les-Bains, avuga ko u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari byabyemeye, ariko u Burusiya bukomeza kugaragaza ko budashaka ibiganiro.
Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko nta butumwa nk’ubwo bwigeze bugera mu Burusiya.
Yavuze hakiri icyifuzo cy’u Burusiya cy’uko Perezida Zelenskyy yajya i Moscow mu biganiro bikwiye kandi bifite gahunda hagamijwe kurangiza intambara, ariko ko Zelensky yabiteye utwatsi akavuga ko atakandagirayo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov na we yanenze amagambo ya Zelenskyy, amushinja kubeshya no gukinisha amarangamutima y’abantu.
Zelenskyy yavuze ko ibitero bya drones bikorwa ku butaka bw’u Burusiya, hifashishijwe inkunga y’ibihugu by’i Burayi, biri guhindura intambara bigashyigikira Ukraine. Bivugwa ko Ukraine ikeneye miliyari 20$ yo gukomeza ibyo bitero byibasira ibikorwaremezo by’ingufu mu Burusiya.
U Burusiya buvuga ko mu gihe Ukraine yakura ingabo zayo zose mu Donbass hahita yashyirwaho agahenge mu ntambara ariko Ukraine ikavuga ko itabikozwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!