Mu kiganiro na CGTN Africa, Minisitiri Nsanzimana yatangaje ko kugeza ubu nta muntu wanduye Ebola uragaragara mu Rwanda, kandi ko iki gihugu gikomeje gukora ibishoboka kugira ngo iki cyorezo kitazinjira.
Yagize ati “Ntidushaka kugira n’umurwayi umwe kubera ko umurwayi umwe yaba ari mwinshi ku buryo yahungabanya ubukungu bwacu, ubuzima bwacu, inzego z’ubuzima zacu, imibereho y’abaturage bacu, yewe no ku rwego mpuzamahanga.”
Minisitiri Nsanzimana yasobanuye ko iki cyorezo iyo kigeze ahantu, gitera ubwoba n’igihunga ku buryo byagorana gusubiza ibintu ku murongo kurusha guhashya icyorezo ubwacyo.
Nk’igisubizo gikwiye mu gukumira iki cyorezo, Minisitiri Nsanzimana yasobanuye ko hafashwe ingamba zo gukaza ubwirinzi ku mipaka zirimo kugenzura urujya n’uruza, gupima abambuka no gushyira mu kato abafite ibimenyetso byacyo.
Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko mu guhashya Ebola bisaba ubufatanye, ku buryo gufasha abari aho iki cyorezo kiri biba ari ngombwa kugira ngo kitarenga umupaka, kuko ntaho kidashobora kugera.
Ati “Ikintu cy’ingenzi twakora nk’akarere ni ugutanga ubufasha mu kurwanya icyorezo aho kiri. Ndabizi ko abantu benshi bari kubigiramo uruhare, Africa CDC, OMS, abafatanyabikorwa benshi, nk’igihugu cyo mu karere nubwo bitatugizeho ingaruka zitaziguye, turi gutanga ubufasha bwacu aho bishoboka kugira ngo iki cyorezo gihashywe vuba.”
Ebola ya Bundibugyo yatangajwe mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 15 Gicurasi 2026, hashize igihe kinini umuntu we wa mbere yishwe na yo, ariko abaturage bakeka ko yazize indwara y’amayobera.
Kugeza ku wa 14 Kamena, byari bimaze kwemezwa ko abantu 808 ari bo banduye Ebola ya Bundibugyo, barimo 192 bapfuye na 48 bamaze gukira muri rusange. Muri Uganda ho hagaragaye 19 banduye, ubu bwandu bukaba bwaraturutse muri Ituri.
Ebola ya Bundibugyo nta muti cyangwa urukingo irabonerwa, ariko ubushakashatsi bwerekana ko havurwa ibimenyetso byayo birimo umuriro mwinshi, gucibwamo, kuruka no kuva amaraso kuruhu, kandi ko uwivuje kare aba afite amahirwe yo gukira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!