00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yatangaje ko ntacyamubuza kongera kurasa kuri Iran mu gihe yaba yitwaye nabi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 June 2026 saa 05:41
Yasuwe :

Donald Trump yavuze ko amasezerano Amerika yemeranyije na Iran azashyirwamo umukono ku wa 19 Kamena 2026, atari aya burundu ku buryo natemera ibiyakubiyemo cyangwa Tehran ikitwara nabi, atazatekereza kabiri ku gusubukura ibitero karundura kuri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Yabigarutseho ku wa 17 Kamena 2026 ubwo yari mu nama ya G7 imaze iminsi ibera mu Bufaransa.

Ku wa 14 Kamena 2026 Amerika na Iran byemeranyije ku masezerano y’ibanze yo guhagarika intambara. Aya masezerano azasinyirwa mu Busuwisi ku wa Gatanu. Azamara iminsi 60 aho impande zombi zizaba ziga ku byo zemera kugira ngo hagerwe ku masezerano ya burundu.

Ni amasezerano arimo ingingo zitandukanye zirimo gusaba Iran kuzibukira intwaro kirimbuzi, gusaba ibyangijwe na Iran, gukurziraho Iran ibihano, gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwo Hahati n’ibindi.

Icyakora Trump yavuze ko kugeza ubu ikigezweho ari ubwumvikane ko atagize ibyo yishimira ibintu byahindura isura.

Ati “Ni amasezerano y’ubwumvikane. Nintayakunda tuzasubira kubarasa, tumishe ibisasu ku mitwe yabo. Nintayemera, nibitwara nabi, tuzasubira kubamishaho ibisasu. Birumvikana?”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi yavuze ko mu byo bari kumvikana hatarimo ibyo guhita bakuraho ibihano Iran yafatiwe mu bihe bitandukanye.

Yagaragaje ko ubutegetsi bwe bwagize uruhare mu masezerano atandukanye agaragaza ko ari amasezerano akomeye kabone nubwo abantu benshi batabasha kubisobanukirwa neza.

Intambara ya Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026 ubwo Israel na Amerika byarasaga bikomeye kuri iki gihugu bikica abayobozi bakuru benshi barimo na Ali Khamenei n’abandi. Iran yafunze inzira ya Hormuz inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli birenga 20% by’ibikoreshwa ku Isi maze si ukuzahara k’ubukungu bw’Isi karahava.

Trump yatangaje ko ntacyamubuza kongera kurasa kuri Iran mu gihe yaba yitwaye nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages