Gen Muhoozi Kainerugaba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko Bebe Cool yasabye imbabazi kandi Miss Jolly Mutesi yemeye kuzimuha, kugeza ubu ibintu bimeze neza.
Ni mu gihe Jolly Mutesi na we yemeje ko yahaye imbabazi Bebe Cool, ashimira Gen. Muhoozi Kainerugaba ku nama yabagiriye.
Ibi bibaye nyuma y’uko Bebe Cool yari yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yaganiriye kuri telefone na Gen Muhoozi Kainerugaba ku bijyanye n’amakimbirane yavutse hagati ye na Miss Mutesi Jolly, amugira inama yo kuyahagarika ndetse no gusiba ibyo yari yamuvuzeho kuri konti ye ya X ko yamutekeye umutwe.
Ati “Muri iki gitondo nakiriye telefone ya mukuru wanjye Gen. Muhoozi Kainerugaba ku bijyanye n’ikibazo cya Jolly. Nka mukuru wanjye ndetse n’umuyobozi wanjye, yangiriye inama yo kubireka, ngasiba ubutumwa nari nanditse kuri X (Twitter), ndetse tugakemura iki kibazo mu bwumvikane tutifashishije imbuga nkoranyambaga, kuko twembi turi abo mu muryango we kandi nta mpamvu yo guterana amagambo mu ruhame. Nishimiye inama yangiriye kandi ndabyemeye.”
Bebe Cool yari amaze iminsi yifatira ku gahanga Jolly Mutesi amushinja kuba yaramutekeye umutwe yifashishije imbuga nkoranyambaga, nubwo uyu mukobwa avuga ko ari uwamwiyitiriye.
Bebe Cool yagaragaje ko yibwe agera kuri miliyoni 4UGX yizezwa n’uyu muntu avuga ko ari Mutesi Jolly, kuba yamufasha kujyana umwana we mu ikipe Arsenal.
Gen Muhoozi wakemuye iki kibazo akunze kugaragaza ko ari inshuti na Jolly Mutesi wabaye Miss Rwanda mu 2016.
Izindi nkuru bifitanye isano
- Rurageretse hagati ya Bebe Cool na Mutesi Jolly ashinja ubutubuzi
-Miss Jolly Mutesi yahaye Bebe Cool amasaha 48 yo kumusaba imbabazi
-Bebe Cool yiteguye guhangana na Mutesi Jolly mu nkiko



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!