Guverineri wa Zaporizhia, Ivan Fedorov abinyujije ku mbunga nkoranyambaga, yavuze ko u Burusiya bwagabye ibitero bitanu byateje inkongi y’umuriro, yangiza n’ibikorwaremezo.
Yagize ati “ Umuntu umwe ni we waguye muri ibi bitero, byagabwe n’umwanzi.”
Polisi yo muri aka gace yatangaje ko u Burusiya bwifashishije drone za Shahed zaturikije inzu z’abaturage. Kimwe mu bitero cyateye inkongi y’umuriro ikomeye ku nzu igeretse gatatu, abayirimo babura uko basohoka.
Polisi yatangaje ko ubwo imwe muri drone yarasaga imodoka, yishe umugabo umwe. Mu gihe abandi barindwi ari bo babaruwe nk’abakomerekeye muri ibi bitero.
Imirimo yo gushaka abandi bashobora kuba bakomerekejwe n’iki gitero, irakomeje.
Impuruza ziburira zakomeje kuvuga kuko drone z’u Burusiya zakomeje kugaragara, ubuyobozi busaba abaturage kuguma mu bwihisho no kumenyesha inzego amakuru y’ahakenewe ubutabazi bwihuse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!