Ni icyemezo cyatangarijwe mu iburanisha ry’ibanze ryabereye muri urwo rukiko, aho Ingabire Victoire yari yagaragaje ko hari ibyo abona byatuma urubanza rutagenda neza bikwiye kubanza guhabwa umurongo.
Mu byo Ingabire Victoire yari yagaragaje harimo kuba atabasha kuvugana n’umuryango we uretse umugabo we kandi ngo abagize umuryango ari bo bakabaye bamworohereza mu gukemura bimwe mu bibazo birebana no kwishyura abanyamategeko be.
Ingabire yari yabwiye Urukiko ko atiteguye kuburana kubera ko atameze neza haba mu mbaraga z’umubiri, iz’amarangamutima no mu myizerere kubera ibibazo yagiye agira bituma atitegura neza urubanza.
Yanavuze ko akeneye kubanza guhura na bagenzi be bareganwa kugira ngo abone uko ategura neza dosiye kuko atazi ibyabereye mu mahugurwa kandi mu byo aregwa harimo ibifitanye isano.
Mu iburanisha ry’ibanze ryabereye mu muhezo, uruhande rwa Ingabire rwongeye kugaragaza ko kuba rutari rwiteguye kuburana urubanza kuko rutarabasha kwitegura.
Ibyo byanatumye Ingabire Victoire adategura imyanzuro yo kwiregura ku byaha birindwi Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.
Ingabire Victoire wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi aregwa ibyaha birindwi ari byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
Hari kandi icyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gucura umugambi wo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n’icyaha cyo gucura umugambi wo kwigaragambya.
Ubwo yagaragazaga ko atiteguye kuburana, Ingabire yavuze ko nibura yari akwiye guhabwa amezi atatu yo gutegura neza dosiye. Amakuru IGIHE yamenye ni uko Urukiko rwasabye ko abanyamategeko ba Ingabire Victoire Umuhoza, kuba bamaze gukora imyanzuro yo kwiregura bitarenze ukwezi kwa Karindwi k’uyu mwaka.
Biteganyijwe ko nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Cyenda, ni ukuvuga guhera ku wa 7 Nzeri 2026.
Rwashyizwe muri Nzeri 2026 kubera hagati aho harimo ukwezi kw’ikiruhuko cy’Urwego rw’Ubucamanza.
Icyo gihe iburanisha rizatangira, Ubushinjacyaha buhabwa umwanya wo gusobanura ibyaha bumukurikiranyeho n’ibimenyetso bubishingiraho, bunavuge ku myiregurire y’abandi bareganwa, bunabasabire ibihano.
Kuri Ingabire na we azahabwa umwanya wo kwiregura ku byo aregwa n’ibimenyetso bimugira umwere cyane ko atemera ibyaha aregwa.
Abo bareganwa nabo barimo abahoze ari abarwanashyaka ba DALFA Umurinzi, bazahabwa umwanya wo kugira icyo bavuga ku byavuzwe n’Ubushinjacyaha ku bwiregure bwabo no ku cyifuzo cyabwo.
Ingabire ashobora gufungwa burundu
Bijyanye n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho, Ingabire Victoire ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu mu gihe byaba bimuhamye.
Nk’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, bigaragazwa ko Ingabire Victoire Umuhoza hagaragajwe ko yagize uruhare mu itegurwa ry’amahugurwa yahawe abari abarwanashyaka be ba Dalfa Umurinzi itemewe gukorera mu Rwanda.
Hanagaragazwa kuba hari ibitero byagabwe na RUD Urunana na P5 bigahitana abantu kandi bigizwemo uruhare na Ingabire kuko yavugaga ko ayobora FDU Inkingi kandi yari yamaze kwihuza na P5.
Mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Ingabire Victoire we yavuze ko yitandukanye na FDU Inkingi kuko yabonaga iri gukora ibikorwa bibi.
Itegeko riteganya ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.
Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, giteganywa n’ingingo ya 204 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko ugihamijwe ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.
Ku cyaha cyo guteza imvururu ngo hari Audio yumvikanyemo Ingabire Victoire na Ntamuhanga Cassien bari gutegura imyigaragambyo, bavuga ko bayikorera kuri rond point y’Umujyi wa Kigali ahazwi nko Kwa Rubangura.
Ku cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, Ubushinjacyaha buvuga ko ishyaka rya Ingabire Victoire Umuhoza rya FDU Inkingi ryifatanyije n’imitwe irwanya Leta irimo RUD Urunana, P5 na RNC hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Imigambi ikimara kumenyekana ni bwo Ingabire Victoire yahise ashinga irindi shyaka rya DALFA Umurinzi.
Uhamijwe n’Urukiko icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Icyaha cyo gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga bivugwa ko yagikoze ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira inama ya CHOGM.
Ingabire n’abambari be bateguye uburyo bazakora imyigaragambyo mu gushaka kugaragaza ko mu Rwanda nta mutekano uhari.
Mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 kandi, Ingabire na bwo ngo yateguye uko hahamagazwa abaturage benshi bizejwe inkunga y’ibiribwa ariko agahitamo kubakoresha bigaragambya.
Ukekwaho icyo cyaha iyo abihamijwe n’Urukiko mu gihe cy’intambara ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu ariko mu gihe cy’amahoro, igihano kiba hagati y’imyaka irindwi n’imyaka 10.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!