00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Weasel yifuza kubyarana impanga na Teta Sandra

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 June 2026 saa 11:08
Yasuwe :

Weasel Manizo wamamaye mu itsinda rya Good Lyfe, yavuze ko impano yonyine yifuza guha umugore we ari ukubyarana na we impanga, impano y’ibanze yifuza guha Teta Sandra wamubaye hafi mu bihe bigoye.

Ibi Weasel yabivuze ubwo yari kumwe na Teta Sandra mu kiganiro n’umunyamakuru wa Galaxy TV wari witabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko byari byateguwe n’umugore we.

Aha Weasel akaba yaboneyeho umwanya wo gushimira Teta Sandra uburyo yamubaye hafi no mu bihe byari bimukomereye, yongeraho ko kimwe mu bikomeye yifuza ari uko bazarana ubuzima bwose.

Uyu muhanzi yavuze ko kuba yabyarana impanga na Teta Sandra ari cyo kintu cyonyine yifuza kuko uretse kuba baba baguye umuryango wabo ku bwe asanga byarushaho gukomeza urukundo rwabo.

Yavuze ko Sandra yamubaye hafi mu bihe byiza ndetse no mu bihe bikomeye, bityo akaba yumva impano nziza yamumuha ari ukumubyarira impanga.

Ati “Impano yonyine namuha ni impanga.”

Abajijwe niba ubukwe butari bukwiye kubanza mbere yo kongera kubyara, Weasel yavuze ko yifuza kubanza kwakira impanga, ubukwe bukazaza nyuma.

Weasel yavuze ko ibyo yanyuzemo mu buzima byamufashije kumenya abantu bamwitaho by’ukuri n’abatamwitaho. Yashimiye Imana kuba yarabashije kwiga ayo masomo akiri muto.

Yasobanuye ko nubwo hari amakosa yakoze ndetse n’ibihe ashobora kuba yaramubabaje, yahariye Sandra ubuzima bwe bwose kuko ari we muntu yifuza kuzamarana na we imyaka yose isigaye y’ubuzima bwe.

Weasel na Teta Sandra bujuje imyaka umunani batangiye urugendo rw’urukundo banibarukiyemo abana babiri, icyakora umubano wabo waranzwe n’inkuru z’imirwano yabahuje mu bihe bitandukanye.

Weasel yifuza kubyarana impanga na Teta Sandra

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages