Amakuru y’iperereza yemezaga ko kugeza muri Kamena 2025, FDLR yari igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000. Mu Ugushyingo uwo mwaka, Umuvugizi wayo mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Octavien Mutimura, yiyemereye ko bafite abarwanyi benshi cyane bafite ubushobozi bwo guhangana n’uwabagabaho ibitero.
Ubwo abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 bongeraga gufata intwaro mu mpera za 2021, ntibari bafite gusa intego yo kurwanya ingabo za RDC gusa, ahubwo banashakaga kwirukana FDLR ku butaka bw’Abanye-Congo, kuko uyu mutwe w’iterabwoba wari ukomeje gutoteza abo mu bwoko bw’Abatutsi mu bice bitandukanye, ubambura imitungo yabo, ufata abagore ku ngufu, bamwe ukabica.
Icyo gihe, abarwanyi benshi ba FDLR babaga mu bice byo muri Pariki ya Virunga, hafi y’Ikirunga cya Nyiragongo. Gen Omega yabaga mu kigo cya gisirikare cyiswe Paris muri Teritwari ya Rutshuru; aho ni na ho hari ibirindiro bikuru by’uyu mutwe w’iterabwoba washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwa gisirikare, Gen Omega yungirizwa na Gen Maj Cyprien Uzabakiriho uzwi nka ‘Ave Maria’, iperereza rya gisirikare (G2) rikayoborwa na Brig Gen Sebastien Uwimbabazi uzwi nka ‘Nyembo Abdallah’ akaba ari na we uhuza ibikorwa by’abarwanyi ba FDLR bakorera muri Masisi na Walikale.
Ibikorwa bya gisirikare bya FDLR (G3) muri rusange biyoborwa na Brig Gen Lucien Nzabanita, ishami ry’abarwanyi badasanzwe rizwi nka CRAP rikayoborwa na Col Pierre-Célestin Rurakabije uzwi nka ‘Simba Guillaume’ ariko ku rundi ruhande havugwa Col Gustave Kubwayo uzwi nka ‘Sirkoof’ unavugwaho kuyobora imwe muri ‘Segiteri’ ya gisirikare.
Imiyoborere ya FDLR ijya gusa n’iy’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) ndetse abayobozi benshi bayo mu rwego rwa gisirikare ni abahoze muri izi ngabo. Kuri Gen Omega, yabaye Lieutenant kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi iri kurangira, aho yahungiye muri RDC yitwaga Zaïre.
Mu myitozo n’amasomo abarwanyi ba FDLR bahabwa, iteka babwirwa ko Abahutu ari bo bakabaye bayobora u Rwanda, bityo ko bagomba kwisubizaubutegetsi bakoresheje intwaro. Ibyo bijyana no kubabibamo urwango, ivanguramoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Aya mahugurwa n’imyitozo bitangirwa mu bigo biyoborwa na Brig Gen Mutunzi Bernard uzwi nka ‘Manzi’, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Africa Intelligence gikora inkuru zicukumbuye, kandi bisurwa bihoraho n’abayobozi bakuru ba FDLR.
Col Protogène Ruvugayimikore wayoboraga CRAP mbere yo kwicwa na bagenzi be mu Ukuboza 2023 ni umwe mu bari ku isonga mu bashyira icengezamatwara mu barwanyi bashya ba FDLR. Ibi bikorwa byose bifite aho bihuriye na politiki bigenzurwa na Perezida w’uyu mutwe, Lt Gen Gaston Iyamuremye uzwi nka ‘Victor Byiringiro’ cyangwa Rumuri.
Uko FDLR yinjiye mu bufatanye na Leta Tshisekedi
Ubwo M23 yuburaga imirwano, FDLR yari yaratakaje abayobozi benshi mu rwego rwa gisirikare nka Gen Sylvestre Mudacumura n’urwa politiki nka Ignace Murwanashyaka wari Perezida wayo, yabibonye nk’amahirwe yo gukorana n’ingabo za RDC zahoze ziyirwanya kandi yayabyaje umusaruro.
Ingabo za RDC zari zimaze igihe zibyifuza kubera ko zizera ko FDLR ifite uburambe mu kurwana urugamba rwo mu mashyamba y’inzitane no mu misozi, kandi ikaba inasobanukiwe uburasirazuba bw’igihugu kuko abayobozi bayo bahamaze imyaka irenga 30.
Muri Gicurasi 2022, mu Mujyi wa Pinga muri Teritwari ya Walikale habaye inama yahuje imitwe yitwaje intwaro n’igisirikare cya RDC, yabaye biturutse ku gitekerezo cya Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iyo nama yitabiriwe n’abahagarariye FDLR ni yo yafatiwemo umwanzuro wo gukorana byeruye, kuko iyi mitwe yose yasobanuriwe ko ihuje umwanzi umwe, ari we M23. Ingabo za RDC zasezeranyije abayobozi b’iyi mitwe ko bazajya bahabwa umushahara n’ibikoresho bya gisirikare.
Mu byaranze ubufatanye bw’ingabo za RDC na FDLR harimo igitero cyagabwe mu mudugudu wa Nturo muri Teritwari ya Masisi mu Ukwakira 2023. Harimo abasirikare badasanzwe ba Leta bazwi nka ‘Hiboux’ bari bayobowe na Major Peter Kabwe n’aba CRAP bari bayobowe na Lt Noheli Nyiringabo uzwi nka ‘Seigneur de Guerre’ ndetse n’abo mu mitwe y’Abanye-Congo yahawe izina Wazalendo.
Mu Ukwakira 2023, ni bwo umudugudu wa Nturo wari utuwe n’abiganjemo Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi wagaragaye ugurumana. Ubuhamya bw’abarokotse icyo gitero bwemeza ko cyagabwe na FDLR n’imitwe ya Wazalendo, bihagarikiwe n’ingabo za RDC.
Ubu bufatanye ntibwabujije ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC gutsindwa kuko AFC/M23 yakomeje kuryambura ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, rihunga ryerekeza mu gice cy’amajyepfo hafi y’Umujyi wa Goma.
Hari abarwanyi ba FDLR bagiye gukorera mu birindiro by’ingabo za RDC muri Mubambiro, mu ntera y’ibilometero nka 20 werekeza i Goma, bahategurira ibikorwa bya gisirikare bahuriyemo n’ingabo za Leta n’imitwe ya Wazalendo.
Mu ntangiriro za 2025, M23 yari yarahindutse AFC/M23 yakajije ibitero muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo. Ni bwo Gen Omega n’abarwanyi be bahunze, bamwe berekeza mu bice birimo Shingisha muri Masisi, abandi bajya muri Walikale.
Inyandiko z’iperereza rigaragaza ko kugeza ubu, ingabo za RDC zigikorana na FDLR kandi ko iyo mikoranire yageze ku rwego rwo hejuru, aho na Leta y’i Kinshasa iyigiramo uruhare, bitandukanye n’uko byahoze mbere, aho abofisiye bo muri Kivu y’Amajyaruguru ari bo babishyiragamo imbaraga.
Bigaragara ko Brig Gen Uwimbabazi wa G2 na Brig Gen Nzabanita wa G3 ari bo Gen Omega yahaye inshingano yo kuganira bihoraho n’ubuyobozi bw’ingabo za RDC ku bijyanye n’ubufatanye, bwaba ubwo gutegura ibitero no kubishyira mu bikorwa.
Muri Werurwe 2026, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa n’iperereza, Gen Maj Jacques Nduru Ychaligonza yageze mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo, avuga ko icyamuvanye i Kinshasa ari ugutangiza ibikorwa byo gusenya FDLR.
Hari amakuru avuga ko icyo gihe Gen Maj Ychaligonza yahuye na Gen Omega, baganira ku buryo abarwanyi ba FDLR bajya mu bice bigenzurwa na AFC/M23 muri Rutshuru kugira ngo Leta ya RDC izamenyeshe umuryango mpuzamahanga ko nta bushobozi ifite bwo gusenya uyu mutwe, yitwaza ko udakorera mu bice igenzura.
Gen Maj Ychaligonza yageze i Kisangani tariki ya 29 Werurwe. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu cyumweru gishize yatangaje ko nyuma y’amasaha 48 gusa, FDLR yahise ihabwa intwaro zigera kuri 700.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati "Ntihashize amasaha 48, ku itariki ya 31 bohereje indege za Walikale, zijya gutanga imbunda hafi 700 ku ba FDLR, za Mortiers, amafaranga, amasasu, babiha FDLR kandi bari bamaze gutangariza amahanga ko noneho babirahiriye, bagiye kurandura umutwe wa FDLR."
Mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC wazambye, Perezida Félix Tshisekedi yagiye yakira i Kinshasa Abanyarwanda bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi barimo umuhungu wa Juvénal Habyarimana, Jean-Luc Habyarimana, n’abahoze muri Leta y’u Rwanda bari mu buhungiro.
Amakuru avuga ko Tshisekedi yanahuye vuba n’abahoze mu buyobozi bwa FDLR barimo Faustin Murego wabaye umujyanama wa Murwanashyaka mu gihe yari Perezida w’uyu mutwe na Thaddée Kwitonda ukurikiranywe n’ubutabera bw’u Bubiligi ku ruhare akekwaho mrui Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!