Elye Wahi ni umwe mu bakinnyi Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire yifashishije mu mukino wa wayo wa mbere w’Igikombe cy’Isi yatsinzemo Equateur igitego 1-0, ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026.
Mu gihe ikipe ye iri kwitegura undi mukino, ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko uyu mukinnyi ari gukurikiranwa mu buryo bw’amategeko kuko akekwaho kugurisha imikino.
Mu kiganiro iki kinyamakuru cyagiranye n’Umuvugizi w’Ibiro by’Ubushinjacyaha mu Mujyi wa Marseille, cyemeje ko uyu mukinnyi w’imyaka 23 yabanje gufungwa mbere yo kujya mu Ikipe y’Igihugu.
Yagize ati “Ni byo koko uyu mukinnyi w’imyaka 23 ukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa, yafunzwe ku itariki ya 29 Gicurasi kuko hari ibyaha akurikiranyweho n’ibiro by’ubushinjacyaha by’i Marseille byo gukekwaho kugira uruhare mu buriganya, ruswa n’iyezandonke.”
“Yarekuwe na polisi nyuma yo kubazwa ku byo akurikiranyweho. Si umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa iri mu Gikombe cy’Isi.”
Bikekwa ko uyu mukinnyi yihesheje ikarita y’umuhondo yeretswe ubwo Nice yakinaga na FC Metz ku itariki ya 17 Gicurasi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!