Yabigarutseho mu biganiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa Muntu bikomeje kuba guhera tariki ya 15 Kamena-ku wa 7 Nyakanga 2026.
Yakomeje ati “RDC ntabwo yavuga ko ishaka amahoro mu gihe iha intwaro, ihuza ibikorwa, ikanakoresha imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano no gushyira mu kaga ubuzima bw’abasivile. Igikwiye kuza imbere mu Burasirazuba bwa RDC n’Akarere k’ibiyaga bigari, ni ukubaka amahoro arambye, binyuze mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ntabwo ari mu mbaraga za gisirikare cyangwa ibirego bidafitiwe ibimenyetso bifatika.”
Amb Urujeni Bakuramutsa yabivuze nyuma y’uko abahagarariye u Burundi na RDC bari bamaze kuyobya uburari bashinja u Rwanda, bitandukanye n’ibikomeje kwigaragaza mu Burasirazuba bwa RDC.
Yavuze ko u Rwanda rwamagana rwivuye inyuma abashaka guhindura ibiganiro urubuga rwo kurushinja ibinyoma, yibutsa ko nubwo bimeze bityo, ingabo z’u Burundi ziri mu Burasirazuba bwa RDC zahisemo gufatanya na FDLR na Wazalendo.
Yerekanye ko abasirikare b’u Burundi barenga ibihumbi 10 boherejwe mu bice bitandukanye by’u Burasirazuba bwa RDC gufatanya n’ingabo zayo, FARDC, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’amahanga bahawe akazi na Leta ya Kinshasa.
Yibukije ko raporo zitandukanye zerekanye ibyo ingabo z’u Burundi zikorera abaturage b’abanye-Congo birimo gufatwa ku ngufu n’ibindi by’ubugome ndengakamere.
Yanibukije kandi ko u Rwanda rutasibye kwerekana impungenge z’umutekano muke ruterwa no kuba umutwe wa FDLR uri muri RDC kandi ko ukomeje guhabwa intwaro nubwo hari ibyemezo byinshi byagiye bifatwa bigamije kuyisenya.
Ati “Nubwo hari ibyemezo bisobanutse by’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano byo kwambura intwaro FDLR n’ibyemeranyijwe mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington, FDLR zikomeje kubona intwaro, gukorana no gushyirwa mu ngabo za Leta ya RDC.”
Yavuze ko Raporo nyinshi zagiye zigaragaza ko RDC ikorana n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na Kodeko, bityo ko idakwiye guhora ivuga ko ishaka amahoro ikorana n’abayahungabanya.
Amb Bakuramutsa yibukije ko u Rwanda rushyigikiye inzira z’ibiganiro bigamije kubona amahoro arambye mu Karere k’ibiyaga bigari.
Muri ibi biganiro kandi u Rwanda rwanagaragaje ko hakwiye kurwanywa imvugo z’urwango, guhanwa abakizikoresha, amatangaza amakuru y’ibinyoma hatitawe ku nzira baba bakoresheje mu kubikora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!