Ni ubushakashatsi bwashyizwe hanze ku wa 15 Kamena 2026, bwakozwe na Access to Finance Rwanda (AFR) ku bufatanye na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), hamwe na na Women in Finance Rwanda Foundation, umuryango udaharanira inyungu ushinzwe guteza imbere abagore mu rwego rw’imari.
Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bigo by’imari 50 ndetse n’abagore bakora mu rwego rw’imari na serivisi z’imari bagera ku1.500.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abagore bari mu nama z’ubuyobozi z’ibigo by’imari mu Rwanda ari 39%, abari mu myanya y’ubuyobozi bukuru bakaba 39%, mu gihe abari muri komite nshingwabikorwa ari 35%.
Ni mu gihe ku rwego rw’Isi mu nama z’ubuyobozi abagore ari 28%, abayabozi bakuru bakaba 9%, mu gihe muri komite nshingwabikorwa ari 23%.
Icyakora bugaragaza ko n’ubwo imibare y’abagore mu rwego rw’imari mu Rwanda ihagaze neza ugereranyije n’uko ku rwego rw’Isi bihagaze, hakiri ibibazo bituma abagore batagera kure mu mirimo yabo bitewe n’imibogamizi zitandukanye zirimo kutazamurwa mu ntera mu kazi, inshingano zo mu rugo n’ibindi,
Bugaragaza ko 64% y’abagore bakora imirimo isanzwe (non-managerial) basezera imirimo ku mpamvu zo kunanirwa guhuza inshingano zo mu rugo n’iz’akazi, kudahabwa amahirwe yo kuzamuka mu kazi, no kudafashwa kongera gusubira mu kazi mu gihe bavuye mu kiruhuko cyo kubyara.
Bugaragaza kandi ko abagore bazamurwa mu mirimo bagabanyukaho 30% ugereranyije n’uko abagabo bazamurwa.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yagaragaje ko hari byinshi byakozwe kugira ngo Abanyarwanda babashe kubona serivisi z’imari ariko abagore bakomeza gusa n’abasigara inyuma.
Ati “U Rwanda rumaze gutera imbere mu kugeza serivisi z’imari kuri bose aho 96% by’abagore babasha kubona izo serivisi. Ariko haracyari icyuho aho 53% by’abagore nibo bakoresha uburyo busanzwe bwo kwizigama mu gihe abagabo ari 65%. Abafore 8% nibo baka inguzanyo mu mabanki. Gukuraho iki cyuho ni ingenzi kugirango tugere ku bukungu budaheza no gutuma abagore bagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa Access to Finance Rwanda, Agnès Uwanyiligira, yagaragaje ko ubu bushakashatsi bwari bugamije kugaragaza neza imbogamizi abagore bagihura nazo mu rwego rw’imari.
Ati “ Ubu bushakashatsi bugamije kugaragaza neza inzitizi n’amahirwe agize uyu mwuga ku mugore. Nizera ko ubuyobozi budaheza atari ibijyanye n’uburinganire gusa ahubwo n’uburyo bwo kugira ibigo bikomeye, gufata ibyemezo byiza no kugira ubukungu burambye.”
Umugenzuzi Mukuru w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu (GMO), Nadine Gatsinzi Umutoni, yagaragaje ko byari bisanzwe bizwi ko hari ibibazo byugarije abagore mu mirimo ariko hari hakenewe ubushakashatsi bubyemeza.
Ati “Ni ibibazo byari bisanzwe bizwi ariko noneho ubwo hari n’ubushakashatsi bubyemeza tugiye kurushaho kubyumvisha abantu, tubasaba guhindura zimwe muri politiki ziranga ibigo byabo ariko mbere y’uko tugeraho dushaka ko babanza guhindura imyumvire kuko niho byose bihera.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!