00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ramaphosa asanga abimukira ntaho bahuriye n’ibibazo bya Afurika y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 June 2026 saa 03:33
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yanenze imyitwarire ya bamwe mu baturage b’iki gihugu bamaze igihe mu bikorwa byo guhohotera no kwirukana abimukira, babashinja ko ari bo ntandaro y’ibibazo byugarije iki gihugu.

Hashize iminsi abaturage bo muri Afurika y’Epfo bubuye ibi bikorwa by’urwango rwibasira abanyamahanga bizwi nka Xenophobia ku buryo ibihugu nka Nigeria, Malawi na RDC byafashe icyemezo cyo gucyura abaturage babyo babaga muri iki gihugu, kugira ngo badahohoterwa cyangwa bakicwa.

Abanya-Afurika y’Epfo bavuga ko umubare munini w’abimukira baba mu gihugu cyabo ari wo ntandaro y’ibibazo birimo ubushomeri ndetse n’ibyaha bikomeza kwiyongera.

Ku wa 16 Kamena 2026, ubwo yari i Johannesburg mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe urubyiruko, Perezida Ramaphosa yavuze ko koko Afurika y’Epfo ifite ibibazo birimo n’ubushomeri buri kuri 46% mu rubyiruko, ariko ashimangira ko ntaho bihuriye n’abimukira.

Ati “Gukemura ibibazo nk’ibi bisaba ibikorwa, aho kubihirikira ku bantu bafite intege nke (abimukira). Nubwo tuzi neza ko hari ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko kandi turi kugikemura, ibibazo byacu ni twe biturukaho, kandi ni twe dufite inshingano zo kubikemura.”

Muri ibi bikorwa by’urugomo amaduka y’abimukira baba muri Afurika y’Epfo yarasahuwe, bamwe barakubitwa. Malawi yo ivuga ko hari abaturage bayo batanu bishwe.

Perezida Ramaphosa asanga abimukira ntaho bahuriye n’ibibazo bya Afurika y’Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages