Urukiko rwa Mombasa muri Kenya rugiye gufata umwanzuro mu rubanza ruregwamo umuvugabutumwa Paul Mackenzie n’abandi bantu 29, bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abarenga 448 bapfiriye mu ishyamba rya Shakahola.
Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, yatangaje ko manda ye izarangira mu 2030, ashimangira ko azava ku butegetsi kuko Itegeko Nshinga ritazahindurwa.
Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya yatangaje ko abandi bantu bane basanganywe virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, barimo abakozi batatu bo mu rwego rw’ubuzima bitaye ku murwayi wa mbere wagaragaye muri iki gihugu. Ibi byatumye abamaze kwemezwa ko bayanduye bagera kuri barindwi.
Uwahoze ari Perezida wa Sénégal, Macky Sall, yatangaje ko yikuye mu bahatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni), nyuma y’uko bigaragaye ko amahirwe ye yo gutsinda ari make.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame n’u Rwanda ku masezerano azatuma amarushanwa y’imodoka za Formula 1 agaruka muri Afurika, nyuma y’imyaka 33 atahabera.
Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, cyatangaje ko hakibura ibisobanuro ku mikoreshereze ya miliyoni zirenga 700 z’amadolari zatanzwe n’abaterankunga mu kurwanya icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr Jean Kaseya, yavuze ko abaterankunga mpuzamahanga bamaze gutanga agera kuri miliyoni 962 z’amadolari. Aya […]
Kenya yatangaje ko habonetse umurwayi wa gatatu wa Ebola, akaba ari umugore ufitanye isano ya hafi n’abarwayi babiri babanje.
Kenya yongeye kuba igihugu gifite ubukungu bunini muri Afurika y’Iburasirazuba, nyuma yo guca kuri Ethiopia yari imaze imyaka itanu iyoboye aka karere mu kugira Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) uri hejuru.
Guverinoma ya Kenya yakajije ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Ebola, nyuma y’uko muri iki gihugu hagaragaye umuntu wa kabiri wanduye iyi ndwara, mu gihe uwa mbere yari amaze iminsi mike yitabye Imana.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kwirinda kwivanga mu bibazo bya politiki n’imibereho y’abaturage b’igihugu cye, agaragaza ko Uganda yiteguye gukomeza ubufatanye n’ibihugu by’u Burayi, ariko itazemera ko bigira uruhare mu gufata ibyemezo bireba Abanya-Uganda.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima Rusange muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yerekanye ko abantu 9.144 bamaze kwemezwa ko banduye Ebola mu ntara zirindwi, barimo 4.410 bapfuye.
Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya yatangaje ko umugabo w’imyaka 39 yasanganywe Ebola, bituma umubare w’abamaze kwemezwa ko banduye iki cyorezo muri icyo gihugu ugera kuri babiri, barimo umwe wapfuye.
Abashoferi muri Malawi basigaye barara kuri sitasiyo za lisansi bategereje ibikomoka kuri peteroli, mu gihe abatwara tagisi babuze akazi kubera ibura ryabyo ryongeye kwibasira icyo gihugu.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko Uhuru Kenyatta ari we muntu w’indashima bahuye kuko mu bihe bitandukanye abuza abaturage ku mutora nyamara we yaramushyigikiye imyaka myinshi yashize.
Mercedes-Benz igiye gusubiza mu ruganda imodoka zirenga ibihumbi 30 kubera ikibazo cy’imiyoboro y’amavuta ya feri gishobora kongera ibyago by’impanuka.
Umubare w’abantu bamaze kwemezwa ko banduye Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warenze 9000, mu gihe abari mu bikorwa byo guhangana n’iki cyorezo bakomeje kugorwa no guhangana n’ikwirakwira ryacyo mu duce dutandukanye cyibasiye.
Polisi ya Uganda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 38 ukekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abantu batandukanye mu bice bya Masaka, Wakiso na Sanga, nyuma yo kwemera ko yagize uruhare muri ubwo bwicanyi, akanavuga ko yariye umutima w’umwe mu bo yishe.
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yashimangiye ko abayobozi bakuru b’igihugu cye bafite inshingano ziteganywa n’Itegeko Nshinga batemerewe kujya mu mahanga batabanje kumusaba uruhushya no kuruhabwa.
Imfungwa 12 zatorotse Gereza Nkuru ya Kangbayi iherereye mu Mujyi wa Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Eritrea yasabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano gufatira Ethiopia ingamba zo kuyikumira, ivuga ko ibirego by’uko ingabo zayo zateye icyo gihugu ari uburyo bwo kuyitangizaho intambara.