Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2026, uyu mutwe wagaragaje ko iyi ndege yari irimo abantu bane, babiri muri bo bakaba barapfuye, abandi babiri bagafatwa ari bazima.
Abafashwe ni Umunyafurika y’Epfo witwa Alexander Villette n’Umunya-Uganda witwa Jordan Mugalya, bombi FRN ivuga ko ari abacanshuro bifashishwaga mu bikorwa bya gisirikare by’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Cessna 208B Grand Caravan (AC-208 Eliminator), ifite nimero iyiranga ya T9-TRB, yahanuwe tariki ya 22 Ugushyingo 2026, ibisigazwa byayo bigwa i Kalongi, nko mu bilometero 10 uvuye muri Santere ya Minembwe, nk’uko FRN yabitangaje.
FRN yasobanuye ko iyi ndege yari isanzwe ari iya gisivili, ariko iza guhindurirwa imiterere kugira ngo yifashishwe mu bikorwa bya gisirikare.
Yagaragaje kandi ko yari imwe mu ndege ebyiri zahagurukaga kenshi i Kalemie Ntara ya Tanganyika, zikagaba ibitero mu bice by’imisozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, bigahitana abantu ndetse bikangiza ibikorwaremezo.
Kanyuka yagaragaje ko FRN yamagana ikoreshwa ry’indege z’intambara, iz’abasivili zahinduriwe imiterere ndetse n’utudege tutagira abapilote (drones) mu bitero byibasira abaturage mu Burasirazuba bwa RDC.
Iri tangazo rya FRN ryasohotse nyuma y’umunsi umwe Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaje ko cyabuze irengero ry’imwe mu ndege zacyo.
Umuvugizi wa FARDC, Général Major Sylvain Ekenge, ku wa 23 Ugushyingo 2026, yatangaje ko igisirikare cyatakaje itumanaho n’indege yo mu bwoko bwa Cessna 208 yari mu rugendo hagati ya Beni na Kalemie, bitewe n’ikirere kibi.
FARDC yagaragaje ko ibikorwa byo gushakisha iyi ndege byari bikomeje, kandi ko ibyayibayeho n’amakuru y’abari bayirimo bitari byakamenyekanye.
FRN yanenze ko muri iryo tangazo FARDC itigeze igaragaza ubwenegihugu bw’abari muri iyi ndege, ndetse n’uburyo bari barinjijwe mu bikorwa bya gisirikare bya RDC.
Iri huriro ryashinje ubutegetsi bwa Kinshasa kugerageza kuyobya abaturage ba RDC n’amahanga ku bijyanye n’intambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
FRN yagaragaje ko ifatwa ry’aba banyamahanga ryibutsa ibyabaye muri Mutarama 2025, ubwo abacanshuro barenga 300, biganjemo abo muri Roumanie, bari barahawe akazi ko kurwanirira FARDC, bavanwaga mu Mujyi wa Goma nyuma y’uko ugiye mu maboko ya AFC/M23.
Yibukije ko gushaka abacanshuro, kubatera inkunga no kubifashisha mu ntambara binyuranyije n’amahame akubiye mu masezerano mpuzamahanga agamije guca ikoreshwa ryabo.
Muri aya masezerano harimo ay’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yo ku wa 3 Nyakanga 1977, n’ay’Umuryango w’Abibumbye yo ku wa 4 Ukuboza 1989, FRN igaragaza ko RDC yayagizemo uruhare.
FRN yagaragaje ko ibitero byo mu kirere mu bice by’imisozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo biri kuba mu gihe abaturage baho basanzwe bahanganye n’ibibazo bikomeye by’imibereho.
Yashinje ihuriro ry’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, FDLR, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga kugota abaturage bo muri ibi bice kuva hagati mu 2025, bikabagora kubona ibiribwa, ubuvuzi n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Uyu mutwe wagaragaje ko utewe impungenge no kuba amahanga ataragize icyo akora gihagije ku bitero byibasira abasivili, ikoreshwa ry’abacanshuro ndetse no gufunga inzira zinyuramo ibiribwa bitunga abaturage.
FRN yibukije ko izakomeza kurinda ubuzima, agaciro n’uburenganzira bw’abaturage batuye mu bice igenzura, iburira ubutegetsi bwa Kinshasa n’ingabo bifatanyije kwirinda ibitero byibasira abasivili.
Iti “Drone yose cyangwa indi ndege yose izaba ibangamiye abaturage, izagerwaho n’ibyabaye kuri iya ndege yahanuwe, FARDC iri gushakisha.”






Ibitekerezo 0