Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2026, ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Afurika y’Epfo, DIRCO, byatangaje ko byamenye amakuru y’ifatwa ry’uyu mupilote, ubu bikaba byafashe ingamba zo kumenya uko yageze mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize iti “Guverinoma ya Afurika y’Epfo, ibinyujije mu nzego zibishinzwe no mu nzira za dipolomasi, yafashe ingamba zo kumenya uko ibyabaye byagenze no kugenzura ubwenegihugu bw’umuntu uvugwa.”

Iri tangazo rije nyuma y’uko FRN itangaje ko yahanuriye indege ya Cessna 208 muri Minembwe, igafata mpiri abanyamahanga babiri bari bayirimo barimo Alexander Villette wo muri Afurika y’Epfo na Jordan Mugalya wo muri Uganda.

DIRCO yanibukije ko amategeko ya Afurika y’Epfo abuza abaturage bayo kujya mu bikorwa by’ubucanshuro cyangwa kugira uruhare mu ntambara zo mu bindi bihugu batabyemerewe.

Yagize iti “Amategeko ya Afurika y’Epfo abuza abaturage bayo kugira uruhare mu bikorwa by’abacanshuro mu ntambara zibera hanze y’igihugu.”

Afurika y’Epfo yashimangiye ko ikomeje gushyigikira igisubizo cy’amahoro ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC n’ibikorwa by’akarere n’amahanga bigamije kugarura umutekano.