Gen Muhoozi yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ku wa 23 Ugushyingo 2026.
Yagize ati “FRN nikomeza gutakaza igihe kinini, tuzifatira Walikale ubwacu.”
Aya magambo agaragaza ko Gen Muhoozi atishimiye umuvuduko w’ibikorwa bya FRN.
Icyakora, ntiyasobanuye igihe ingabo za Uganda zishobora gufatira iki cyemezo cyangwa niba hari ibikorwa bya gisirikare byamaze gutegurwa.
Walikale ni kamwe mu duce two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa RDC, akarere kamaze igihe karangwamo ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba ikibazo gikomeye, aho imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta ya Congo zikomeje guhangana mu bice bitandukanye.





Ibitekerezo 0