Mu itangazo ryasohotse ku wa 24 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yavuze ko Kaliisa yahamagajwe ngo abonane na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu biro bye.
Iyi Minisiteri yavuze ko ubutumwa bwa Gen Muhoozi bwateye Leta ya RDC impungenge zikomeye, kubera ko ibikubiyemo binyuranyije n’ubushishozi bukwiye kuranga umubano w’ibihugu byigenga.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yamaganye ubutumwa bw’uyu musirikare. Yasabye Leta ya Uganda gusobanura aho ihagaze ku byatangajwe na Gen Muhoozi no gufata ingamba zo gukumira ko ubutumwa nk’ubwo bwongera gutangazwa.
Kinshasa yibukije ko kubahana, kubahiriza ubusugire bw’ibihugu no kutavogera imbibi zabyo ari amahame agenga umubano w’ibihugu. Yashimangiye ko aya mahame akwiye kubahirizwa no mu butumwa butangazwa ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa bwo ku wa 23 Ugushyingo, Gen Muhoozi yagaragaje ko ashyigikiye ko umutwe wa FRN ufata Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Yavuze ko ingabo za Uganda zitazawubangamira, anavuga ko zishobora kujyayo uwo mutwe uramutse utinze kuhafata.
Ku wa 24 Ugushyingo, Gen Muhoozi yavuze ko yategetse ingabo ze kwerekeza mu Burasirazuba bwa RDC zigafata ibice bimwe kubera ibitero byibasira abasivili bikomeje kuhagabwa,
Mu bundi butumwa, Gen Muhoozi yasabye ko ikibuga cy’indege cya Isiro mu Ntara ya Haut-Uele, gishyikirizwa ingabo za Uganda nta mananiza.
Ihamagazwa rya Ambasaderi Kaliisa ribaye mu gihe ingabo z’ibihugu byombi zisanzwe zifatanya mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Shujaa. Icyo gikorwa cyatangiye mu Ugushyingo 2021, kigamije kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa RDC.






Ibitekerezo 0