Uyu mwanzuro watowe n’abadepite 128, mu gihe icyenda bawurwanyije, urushaho gukaza umwuka mubi mu buyobozi bw’iki gihugu, ushobora kubangamira gahunda nshya y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yo kugifasha, ifite agaciro ka miliyari 2,2$.
Mu cyumweru gishize, Perezida Faye yatangaje ko azashyira mu bikorwa impinduka zakozwe ku ngengo y’imari y’uyu mwaka akoresheje iteka rya Perezida, atarinze kwaka uburenganzira Inteko Ishinga Amategeko.
Iki cyemezo kije mu gihe akomeje kutavuga rumwe na Ousmane Sonko wahoze ari Minisitiri w’Intebe, ubu akaba ari Perezida w’Umutwe w’Abadepite.
Ishyaka PASTEF rya Sonko rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, rirwanya ingengo y’imari ivuguruye ya 2026 ndetse n’iya 2027 mu buryo zateguwemo.
Kwemeza iyi ngengo y’imari byitezweho kugira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda ya IMF, Sénégal ishingiraho mu kuvugurura uburyo bwo kwishyura umwenda munini ifite. Icyakora, iyi gahunda ntiremezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya IMF.
Mbere y’uko uyu mwanzuro utorwa, abadepite bo mu Ishyaka PASTEF bashinje Guverinoma kutagaragaza mu buryo buhagije imicungire y’imari ya Leta n’imibare y’imyenda yashingiweho mu kuvugurura ingengo y’imari.
Perezida Faye we yasobanuye ko icyemezo cye gishingiye ku nshingano afite zo guharanira ko inzego za Leta zikora neza.
Impuguke mu by’ubukungu mu kigo Morgan Stanley, Neville Mandimika, yatangaje ko uku kutumvikana ku ngengo y’imari gushobora kugira ingaruka zikomeye kuri gahunda z’imari za Sénégal mu myaka iri imbere.
Ati “Dutekereza ko kurangiza gahunda yo kuvugurura uburyo Sénégal yishyuramo imyenda yayo mu 2026 bizagorana.”





Ibitekerezo 0