Mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Uganda yatangiye kugerageza urukingo rushya rwa Ebola, mu gihe muri Niger hakomeje kumvikana ibitero by’imitwe y’iterabwoba bihitana abasirikare.
Sénégal: Ousmane Sonko yasabye Perezida Faye gusesa Inteko Ishinga Amategeko
Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri Sénégal, Ousmane Sonko, yasabye Perezida Bassirou Diomaye Faye gusesa uwo mutwe, hagategurwa amatora y’Abadepite mu ntangiriro za 2027, mu gihe umwuka mubi hagati y’aba bayobozi bombi ukomeje kwiyongera.
Sonko yabitangaje ku wa 26 Ugushyingo 2026, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, asaba Perezida Faye guha abaturage amahirwe yo kugaragaza uruhande bashyigikiye binyuze mu matora.
Itegeko Nshinga rya Sénégal ryemerera Perezida gusesa Umutwe w’Abadepite nyuma y’imyaka ibiri ugizwe. Icyo gihe kizaba cyuzuye ku wa 2 Ukuboza 2026. Sonko ashaka ko amatora mashya aba mu mezi atatu azakurikira iseswa ryawo.
Umutwe w’Abadepite wiganjemo abo mu ishyaka PASTEF rya Sonko umaze igihe utumvikana na Guverinoma, by’umwihariko ku bijyanye n’ingengo y’imari. Ku wa 19 Ugushyingo, Perezida Faye yashyize mu bikorwa ingengo y’imari ivuguruye ya 2026 akoresheje iteka, nyuma y’uko Abadepite bari bayiteye utwatsi.
Uku kutumvikana hagati ya Sonko na Faye, bahoze ari abafatanyabikorwa ba hafi muri politiki, kuje mu gihe Sénégal ifite ikibazo cy’umwenda munini, ikaba iri no mu biganiro n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kugira ngo ihabwe ubufasha mu by’imari.

Guinée-Bissau: Abasirikare bigije imbere amatora ho imyaka ibiri
Ubuyobozi bwa gisirikare muri Guinée-Bissau bwatangaje ko amatora ya Perezida n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko yari ateganyijwe mu Ukuboza 2026 yimuriwe ku wa 26 Ugushyingo 2028.
Iki cyemezo cyatangajwe ku munsi hari huzuye umwaka abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Umaro Sissoco Embaló. Bamuhiritse nyuma y’iminsi itatu amatora abaye, mbere y’uko ibyavuye muri ayo matora bitangazwa.
Mu iteka ryashyizweho umukono na Perezida w’inzibacyuho, Général Horta Inta-a, ubuyobozi bwagaragaje ko igihugu kidafite ubushobozi buhagije mu by’imari, ibikoresho n’ubundi buryo bukenewe kugira ngo hategurwe amatora yizewe.
Iki cyemezo gikurikiye amatora ya kamarampaka yabaye muri Kanama 2026, abaturage bakemera ko Itegeko Nshinga rivugururwa, Perezida agahabwa ububasha bwagutse, umubare w’abagize Inteko Ishinga Amategeko ukagabanywa.
Embaló umaze igihe mu buhungiro muri Maroc yari yatangaje ko ashaka kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu. Icyakora, mu Ukwakira 2026, ubuyobozi bwa gisirikare bwamubujije gusubira mu gihugu, bushingiye ku mpamvu z’umutekano.
Burundi: Sida ishobora kwibasira urubyiruko
Umurundikazi Jeanne Gapiya umaze imyaka myinshi mu bikorwa byo kurwanya Virusi itera Sida, yagaragaje impungenge z’uko igabanuka ry’amafaranga agenewe ibyo bikorwa rishobora gusubiza inyuma intambwe isi yari imaze gutera mu guhangana n’icyo cyorezo.
Gapiya uyobora Ishyirahamwe ryita ku babana na Virusi itera Sida mu Burundi, yabwiye RFI ko bibabaje kubona ibihugu bigabanya amafaranga bigenera ibyo bikorwa, mu gihe ubumenyi n’imiti bihari bitanga icyizere cyo guhashya icyo cyorezo.
Yagaragaje ko urubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 na 24 ari rwo rushobora kwibasirwa cyane, kubera ko rutakibona amakuru ahagije ku buryo bwo kwirinda Virusi itera Sida nk’uko byahoze mbere.
Gapiya yavuze ko hakenewe gukoresha ikoranabuhanga n’ubundi buryo bugezweho mu kwigisha urubyiruko. Yagaragaje kandi ko abagore n’abakobwa bakomeje kwibasirwa cyane bitewe n’impamvu zirimo izishingiye ku bushobozi bwabo mu by’ubukungu n’imyumvire ishingiye ku muco.
Muri Nyakanga 2026, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida (UNAIDS) ryatangaje ko ubwandu bushya n’impfu ziterwa na Sida byagabanutse bikagera ku rwego rwo hasi rutari rwagezweho mu myaka irenga 30. Icyakora, ryaburiye ko igabanuka ry’inkunga mpuzamahanga rishobora kuburizamo uwo musaruro.

Uganda yatangiye kugerageza urukingo rushya rwa Ebola
Uganda yabaye igihugu cya mbere muri Afurika gitangiye kugerageza ku bantu urukingo rwifashisha ikoranabuhanga rya mRNA mu kurwanya ubwoko bwa Virusi ya Ebola buzwi nka Bundibugyo.
Ubushakashatsi buri gukorwa n’Ikigo cya Uganda gishinzwe Ubushakashatsi kuri Virusi (UVRI), ku bufatanye na Moderna, sosiyete yakoze urwo rukingo.
Biteganyijwe ko muri ubu bushakashatsi hazifashishwa abakorerabushake 224, barimo abana bafite umwaka umwe kuzamura. Hazasuzumwa umutekano w’urukingo n’ubushobozi bwarwo bwo gutuma umubiri wubaka ubudahangarwa.
Moderna yari yatangiye kugerageza urwo rukingo muri Canada muri Kanama 2026, ku bantu bafite hagati y’imyaka 18 na 65.
Biteganyijwe ko ruzageragezwa no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahibasiwe cyane n’iki cyorezo, hamwe n’urundi rukingo rwakozwe na Kaminuza ya Oxford n’Ikigo Serum Institute of India.
Niger: Igitero cyigambwe na Islamic State cyahitanye abasirikare 13
Minisiteri y’Ingabo muri Niger yatangaje ko abasirikare 13 bishwe, abandi 20 bagakomereka, mu gitero cyagabwe mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu.
Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wigambye icyo gitero. Minisiteri y’Ingabo yavuze ko imibare y’abagizweho ingaruka nacyo yari iy’agateganyo.
Abasirikare bakomerekeye mu gitero ku buryo bukomeye bajyanywe aho bashoboraga guhabwa ubuvuzi.
Mu minsi mike yari ishize, abandi basirikare 11 bari biciwe mu gitero mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Niger imaze imyaka ihanganye n’imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na Islamic State na Al-Qaeda. Ibitero bikomeje guhitana abasirikare byanagize uruhare mu kongera umwuka mubi mu ngabo z’icyo gihugu.





Ibitekerezo 0