Ibi byatangajwe ku wa 26 Ugushyingo 2026, mu nama y’abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka mu bihugu bya EAC, yabereye i Kampala muri Uganda.

Muri iyo nama, abayobozi basuzumye ingamba zo koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ikoreshwa ry’ibyangombwa by’ingendo n’imicungire y’imipaka.

Somalia, igihugu cya munani ari na cyo giheruka kwinjira muri EAC, yatangaje ko yamaze gukora izo pasiporo, zizaba zihujwe n’uburyo bw’igihugu bwo gutanga indangamuntu.

Serivisi zo gutanga izo pasiporo zizajya ziboneka no muri Ambasade za Somalia mu mahanga.

Umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Somalia, Hussein Qasim Yusuf, yavuze ko iyi gahunda igaragaza ubushake bw’igihugu bwe bwo guhuza uburyo bwo kwandika abaturage no kubaha ibyangombwa n’amabwiriza ya EAC.

Yasobanuye ko Somalia irimo gushyiraho uburyo buhuriweho bwo kugenzura umwirondoro w’umuturage, guhera yanditswe, indangamuntu y’igihugu kugeza kuri pasiporo ikoresha ikoranabuhanga.

Yavuze ko indangamuntu isigaye ari kimwe mu byangombwa bisabwa kugira ngo umuntu ahabwe pasiporo, zizaba zujuje ibisabwa n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iby’Indege za Gisivili (ICAO).

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC ushinzwe ibikorwaremezo n’izindi nzego, Andrea Ariik Malueth, yavuze ko iyi gahunda izafasha abaturage kubona inyungu zifatika zo kwishyira hamwe kw’ibihugu.

Yagaragaje ko koroshya urujya n’uruza bizateza imbere ubucuruzi, kubona akazi, guhanahana ubumenyi no gushimangira umubano hagati y’imiryango n’abaturage bo mu bihugu binyamuryango.

Yashimangiye ko koroshya ingendo bigomba kujyana no kubungabunga umutekano w’imipaka.

Kugeza ubu, u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda na Tanzania bisanzwe bitanga pasiporo za EAC zikoresha ikoranabuhanga.

Sudani y’Epfo yatangaje ko yateye intambwe mu myiteguro yo kuzitanga, mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itaratangira kuzitanga.

Amabwiriza ya EAC ateganya ko pasiporo zisanzwe zikoresha ikoranabuhanga zishobora kumara imyaka igera ku 10, kandi zikaboneka ku giciro abaturage bashobora kwigondera.

Abayobozi banasuzumye uburyo bwo gukoresha indangamuntu mu ngendo, gukuraho viza no guhuza amabwiriza agenga impushya zo kwinjira, gukora no gutura mu bihugu binyamuryango.

Bashimye intambwe yatewe n’ibihugu bitandatu, birimo u Rwanda na Somalia, mu gutanga indangamuntu zikoresha ikoranabuhanga.

Izi ngamba zishingiye ku masezerano agenga Isoko Rusange rya EAC, ateganya koroshya urujya n’uruza rw’abantu, abakozi na serivisi hagati y’ibihugu binyamuryango.