Ku wa 23 Ugushyingo 2026, abakirisitu Gatolika bari bateguye urugendo rw’amahoro i Lubumbashi, basaba ko hashyirwa mu bikorwa icyemezo cy’urukiko kijyanye n’ubutaka bwa Grand Séminaire interdiocésain Saint-Paul de Tshamalale.
Urwo rugendo rwari rwabujijwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Lubumbashi. Abapolisi bari bashyizwe ku mihanda itandukanye igana kuri Cathédrale Saints-Pierre-et-Paul, ahari hateganyijwe gutangirira urugendo, inakoresha imyuka iryana mu maso mu gutatanya abari bateraniye hafi ya Paruwasi Notre-Dame de la Paix na Grand Séminaire Saint-Paul.
Mu butumwa yageneye abasenyeri, abapadiri, abihayimana n’abakirisitu bo mu Ntara ya Kiliziya ya Lubumbashi, Cardinal Ambongo yavuze ko yakiranye “agahinda gakomeye n’uburakari” amakuru y’ihohoterwa ryakorewe abari mu gikorwa cy’amahoro cyo gusaba ko icyemezo cy’ubutabera cyubahirizwa.
Yavuze ko ibyabaye biteza impungenge zikomeye, cyane cyane ko bije nyuma y’uko ku munsi wabanje ibikorwa bya Kiliziya Gatolika i Kinshasa na byo byari byabujijwe.
Ati “Iri hohoterwa ribaye bukeye nyuma y’uko igikorwa cyacu cyo guhimbaza Ukaristiya i Kinshasa kibujijwe, riteye impungenge cyane. Rituma umuntu atekereza ko Kiliziya Gatolika ishobora kuba yatangiye gukorerwa ibikorwa byo kuyitera ubwoba, bigamije kuyibuza gusohoza ubutumwa bwayo no kuyicecekesha.”
Cardinal Ambongo yashimangiye ko Kiliziya Gatolika itazaterwa ubwoba ngo ihagarike kuvuga ibibazo bireba ubutabera n’agaciro ka muntu.
Ati “Kiliziya ya Kristu ni Kiliziya y’abahowe Imana. Mu binyejana byose yahuye n’itotezwa, iterabwoba n’ibigeragezo, ariko ntiyigeze ireka ubutumwa bwayo bwa gihanuzi. Kwihangana kwacu ntabwo ari intege nke, gukunda amahoro kwacu ntabwo ari ubwoba kandi guceceka kwacu ntabwo ari ugushyigikira akarengane.”
Yakomeje avuga ko Kiliziya idashobora kwemera ko imbaraga zisimbura amategeko cyangwa ko ihohoterwa rihinduka uburyo bwo gusubiza abantu basaba ubutabera.
Yasabye abasenyeri n’abakirisitu gukomeza guhagarara hamwe, bakirinda ubwoba, urwango n’ubushotoranyi, ariko bagakomeza guharanira uburenganzira bwabo mu mahoro.
Ati “Mushobora gutera gaz abakirisitu, ariko ntimushobora kuniga ukuri. Mushobora gutera ubwoba abashumba, ariko ntimushobora gucecekesha Ijambo ry’Imana.”
Cardinal Ambongo yavuze ko Kiliziya atari umwanzi w’ubutegetsi ubwo ari bwo bwose, ariko ko itazigera iba umufatanyabikorwa w’akarengane.
Yagize ati “Kiliziya ntabwo ari umwanzi w’ubutegetsi ubwo ari bwo bwose, ariko ntabwo izigera iba umufatanyabikorwa w’akarengane. Ubutumwa bwayo ni ukubwiriza Ivanjili, kurengera agaciro ka muntu no kumvikanisha ijwi ry’abo bashaka gucecekesha.”
Amakuru ava i Lubumbashi agaragaza ko hari amakimbirane amaze igihe hagati ya Kiliziya n’abafite inyubako zubatswe ku butaka bwa Grand Séminaire Saint-Paul de Tshamalale. Urukiko rwabategetse kuzisenya ariko iki cyemezo ntigishyirwa mu bikorwa.






Ibitekerezo 0