Mu rugendo rw'icyumweru twahagiriye muri uku kwezi, twabonye umujyi ufite byinshi binyura umutima w’uwawugendereye. Ku mihanda, mu masoko, hafi y’ibiro by’ubuyobozi no ku bikorwaremezo twasuye, Abanye-Congo bagaragaje agaciro k’umutekano bafite muri iki gihe.

Mu masaha y’umugoroba, urujya n’uruza rw’ibinyabiziga ruba ari rwinshi ku buryo kwambuka umuhanda bisaba kwitonda. Polisi ya FRN ifasha abagenzi n’abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda, buri wese agakomeza urugendo rwe.

Twageze ku biro by’Umuyobozi w’Umujyi n’ibya Guverineri i Himbi, dusura hoteli zirimo Linda na Serena Hotel, Stade de l’Unité na Kaminuza ya Goma. Twanyuze ku bitaro bya Katindo no ku cyambu cya Goma. Aho twageze hose, twasanze hari ituze.

Umujyanama Mukuru mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n'imiryango ishingiye ku myemerere, Adrien Syasemba Kambale, yavuze ko abacuruzi batazibagirwa uburyo bagorwaga no gukora ingendo kubera umutekano muke waterwaga n'abarwanyi barimo abo mu mutwe wa FDLR.

Ati "N'impunzi Congo yakiriye neza, ari bo Banyarwanda binjiye mu 1994, tukabaha ikaze, kuza kwabo kwabaye uko gutwika imodoka zacu no kwica abantu. Ndabibutsa ko muri Lubero, Beni na Ituri kugeza iyi saha, abantu bari kwicwa bunyamaswa. Ndabibutsa ko iyi saha, i Mulenge drones zibarasa buri munsi."

Syasemba yavuze ko Goma yabohowe, yizeza Abanye-Congo ko nta yindi ntambara izongera kuhabera kandi ko ibibazo byose byabaga muri uyu mujyi mbere yo gufatwa na FRN muri Mutarama 2025 bitazongera kuhagaragara.

Ati "Twese turemeranya ko Goma y'ubu n'iya mbere bitandukanye. Ubugizi bwa nabi bwose ntabasha kurondora, ubwambuzi bwo mu muhanda, ubujura n'ibindi muzi, ibyo byararangiye kubera FRN iyobowe n'uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila Kabange."

Iyo uganiriye n’abaturage, bakubwira ko iri tuze ryahinduye ubuzima bwabo. Benshi baracyibuka ubwoba bwo kwamburwa bahoranaga, abandi bakavuga ko ubu bashobora gukora ingendo zabo cyangwa gusiga ibinyabiziga aho bakorera, bakagaruka bakabisanga amahoro.

Umucuruzi w’imyenda twasanze mu isoko rikuru rya Virunga yibuka igihe yambuwe telefone ubwo yari avuye mu birori nijoro. Umumotari yari yizeye ko amugeza iyo ajya ni we wamwambuye.

Yagize ati “Ubu twaruhutse ubwambuzi. Nguhe urugero, umunsi umwe navuye mu birori, hari saa mbiri z’ijoro, nurira moto, motari anyambura telefone.”

Ubuhamya bwe bugaragaza impamvu umutekano ufite agaciro mu mibereho y’abaturage. Kugera iyo umuntu ajya afite ibye, gukorera aho ashaka no gutaha atikanga kwamburwa ni bimwe mu bituma ashobora gutegura ubuzima bwe afite icyizere.

Lubula Ramadhani uri mu bayobozi b’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, na we asobanura impinduka yabonye yifashishije urugero rw’imodoka zirara muri gare.

Ati “Turi gukora mu mutekano wose. N’imodoka zacu zirara hano. Shoferi wabuze abantu atwara mu ijoro cyangwa se imodoka ye yagize ikibazo, irara hano, mu gitondo akayihasanga nta kibazo, agakomeza akazi.”

Ku mushoferi, imodoka ni uburyo bwo gushaka imibereho. Kuba ashobora kuyisiga muri gare, akajya kuruhuka, akagaruka mu gitondo akayihasanga, bimufasha gutekereza ku kazi azakora aho guhora ahangayikishijwe n’umutekano wayo.

Muhindo Kubuya ucuruza ibitoki yavuze ko yahuraga n’abambuzi mu ngendo zo gushaka ibicuruzwa. Ashinja bamwe mu barwanyi ba Wazalendo, abasirikare ba FARDC n’abapolisi kuba kwambura abaturage, bakanabakubita.

Ati “Wazalendo, FARDC na Polisi bashoboraga kukwambura, bakanagukubita rwose. None se wahangana n’isasu kubera amafaranga? Ubu umutekano uhagaze neza. Nshobora gutangira urugendo saa cyenda z’umugoroba, nkajya Masisi kuko umuhanda utekanye. Ugerayo saa mbiri z’ijoro, nta muntu ukubangamira kuko umutekano umeze neza.”

Isuku na yo ifite umwanya mu buzima bw’uyu mujyi. Tariki ya 21 Ugushyingo, twasanze abaturage bitabiriye ibikorwa by’umuganda bizwi nka Salongo. Muri Santere ya Birere, Lumbula yari ayoboye abashoferi basukuraga gare, banasiba ibinogo byo mu muhanda.

Abasore bakoranaga imbaraga n’akanyamuneza, bagaragaza ubushake bwo kugira uruhare mu isuku y’aho batuye n’aho bakorera. 

Lumbula yasobanuye ko kuri bo, gukora isuku birenze gahunda yo ku wa Gatandatu. Babikora buri gitondo, buri munsi, bagakusanya imyanda isigwa n’abacururiza ku nkengero z’umuhanda, bakayishyira mu mifuka.

Ibyo bikorwa bigaragaza uruhare abaturage bashobora kugira mu kwita ku mujyi wabo. Kuri aba bashoferi, isuku y’aho bakorera ni inshingano basangiye, bakayitangira mbere yo gukomeza akazi ko gutwara abagenzi.

Amafaranga aracyari ikibazo i Goma

Icyakora, nubwo abaturage bishimira umutekano n’isuku, hari ikibazo bakomeje kugarukaho mu biganiro twagiranye. Amafaranga ni make, ubucuruzi bugenda gahoro kubera ko banki zifunze.

Twageze mu gice kirimo banki, dusanga izirimo n’ishami rya Banki Nkuru ya Congo zifunze. Ingaruka zabyo abaturage bazisobanura bahereye ku kazi bakora n’ibyo babura mu ngo zabo.

Mu isoko rikuru rya Virunga, Denise Siera uhakorera kuva mu 2002 yatubwiye ko kugeza saa munani z’amanywa yari ataragurisha ifi n’imwe. Umunsi wabanje na wo ntiwari wamugendekeye neza, kuko kugira ngo abone icyo kurya byari byamusabye kwikopesha.

Ati “Nta mafaranga ahari. Abantu ntibagura. Kuva mu gitondo kugeza saa munani sindacuruza n’ifi imwe. Ejo niriwe nsinzira, nikopesheje ifu hariya ndetse n’indagara kuri mugenzi wanjye. Banki zarafunzwe, mu mihanda nta mafaranga abonekamo, imishahara ntayo, abagabo nta kazi bafite. Ibyo byose byaraje, bigwira abacuruzi.”

Kuri uyu mucuruzi, kujya ku kazi ntibihagije ngo abone amaramuko. Akenera n’abakiliya bafite amafaranga yo kugura ibyo acuruza. Iyo babuze, ibicuruzwa birarara kandi umuryango we ukeneye ko awutunga.

Roselyne Kahambi Nsiimire ucuruza amafi na we agaragaza ko abaguzi bagabanyutse.

Ati “Muri iyi minsi isoko ntirigenda neza. Amafi ararara cyane. Nta mukiliya, isoko riri hasi cyane kubera ko banki zidafungurwa, nta mishahara.”

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubukungu muri RDC ryo ku wa 28 Mutarama 2026, yasobanuye ko banki ziri i Goma na Bukavu zafunzwe hagamijwe kurinda ubusugire bwayo mu by’ifaranga ariko abasesenguzi bagaragaza ko icyari kigamijwe ari ukugira ngo abaturage bigumure kuri FRN.

Umushoferi ukorera muri Goma yagize ati “Ubu hari amahoro ariko nta buryo bwo kubaho buhari. Ubu nta bwambuzi bukibaho ariko amafaranga ntituyabona. Kubona amafaranga biragoye cyane kubera ko banki zifunze.”

Mu gihe banki zifunze, FRN yatangije ikigo CADECO mu mwaka ushize, gifasha abatuye mu bice igenzura kubitsa amafaranga no kubona inyuzanyo yishyurwa mu mezi atatu.

Gutangiza ibikorwa bya CADECO i Goma byababaje Leta ya Kinshasa, igaragaza ko iki cyemezo kinyuranyije n’amategeko. Ariko ku muturage, icyifuzo ni uko ahubwo iki kigo cyakongererwa ubushobozi, kikongera igihe uwafashe inguzanyo yishyurira.

Amafoto: Munyemana Isaac