Nk’uko RFI yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, aba bayobozi bakurikiranyweho uruhare bashobora kuba baragize mu kohereza indege eshanu zo mu bwoko bwa Boeing 777 muri Iran, nyuma yo kwandikwa by’agateganyo muri Madagascar.

Iki kibazo cyamenyekanye muri Nyakanga 2025, ubwo Rajoelina wari ukiri Perezida yatangazaga ko hari abantu batawe muri yombi kubera izo ndege.

Icyo gihe, Minisitiri w’Intebe Ntsay yavuze ko yaba we cyangwa Perezida nta wari waramenyeshejwe ibyazo.

Nyuma y’amezi 16, aba bayobozi bombi, bavuye ku butegetsi bagahunga igihugu mu Ukwakira 2025, na bo bashyizwe mu bakekwaho ibyaha.

Iyi dosiye irimo ibice bibiri. Icya mbere kireba abantu 32 bakomoka muri Madagascar, Iran no mu Buhinde, bakurikiranyweho kwandikisha no kohereza izo ndege mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urubanza rwabo ruzasubukurwa mu bujurire ku wa 27 Ugushyingo 2026.

Igice cya kabiri kirimo abo bantu 32 n’abandi 13, barimo Rajoelina na Ntsay, bakekwaho gutera inkunga iterabwoba no gutanga intwaro z’intambara.

Ubushinjacyaha buvuga ko sosiyete yo muri Iran yaguze izo ndege ifitanye isano n’urusobe rw’imitwe y’iterabwoba.

Kugeza ubu, abantu 11 bafunzwe by’agateganyo, mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’umucamanza ku mpapuro zo guta muri yombi Rajoelina na Ntsay.