Byahakanye amakuru yatangajwe na Africa Intelligence ku wa 2 Ugushyingo 2026, avuga ko Kabila ari we wohereje intumwa i Kinshasa kugira ngo ziganire n’iza Tshisekedi mbere yo gushinga umutwe wa FRN abereye umuyobozi.
Mu nyandiko yashyiriweho umukono i Goma ku wa 5 Ugushyingo 2026, umujyanama wa Kabila, Barnabé Kikaya Bin Karubi, yavuze ko Me Jean Mbuyu Luyongola wahoze ari umujyanama we wihariye mu by’umutekano, yegerewe n’abari batumwe na Tshisekedi.
Kikaya yagize ati “Ukuri ni uko Me Jean Mbuyu yegerewe na Désiré Cashmir Eberande Kolongele, umujyanama wihariye w’Umukuru w’Igihugu mu by’umutekano, na Fortunat Biselele, umujyanama we bwite uzwi nka Bifort.”
Yakomeje avuga ko “Félix Tshisekedi yabatumye kuri Mbuyu kugira ngo bamufashe kuvugana na Joseph Kabila Kabange wahoze ari RDC, akaba ayobora FRN, nibura kuri telefoni. Kabila yarabyanze yivuye inyuma.”
Ibiro bya Kabila bivuga ko Tshisekedi yanitabaje abakuru b’ibihugu yari azi ko bafitanye umubano mwiza n’uwo yasimbuye, abasaba gutegura umubonano hagati yabo, ariko biba iby’ubusa.
Kikaya yasobanuye ko nyuma yaho, abandi bantu ba hafi ba Tshisekedi barimo Tony Kanku, bagerageje inshuro nyinshi kubahuza cyangwa gutegura ko bavugana kuri telefoni, na byo biranga.
Yagaragaje ko inkuru ya Africa Intelligence ishobora kuba yaranditswe hashingiwe ku binyoma byatangajwe na Eberande na Biselele babeshye, cyangwa ko Félix Tshisekedi ubwe ari we wabikoze agamije kuyobya abantu.
Ku wa 25 Ugushyingo, Kikaya yavuze ko yari yarasabye iki kinyamakuru uburenganzira bwo gusubiza mu ibaruwa yo ku wa 19 Ugushyingo.
Yasobanuye ko iki kinyamakuru cyamusabye ko hasohoka inyandiko ngufi isimbura inkuru yakozwe ku wa 2 Ugushyingo, igaragaza uruhande rwa Kabila.






Ibitekerezo 0