Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2026, Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, yagaragaje ko umutwe wa FDLR, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Mai-Mai/Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga bifite uruhare muri ibi bitero.

Yagize ati “Ibi bitero bihitana abantu bigabwa hifashishijwe intwaro zifite ubushobozi bukomeye bwo gusenya, zirimo indege zitagira abapilote zikoreshwa mu ntambara, indege z’intambara n’intwaro ziremereye. Hanifashishwa ingabo zirwanira ku butaka.”

Kanyuka yavuze ko mu nkengero za Minembwe, ahagabwe ibitero harimo Rugezi, Gipimo, Mukoko na Point Zéro. Yasobanuye ko ibitero byageze no muri Rurambo no mu duce tuyikikije turimo Kahiya, Munogi, Ndolera, Lubanga na Rubarika.

Mu tundi duce yagaragaje harimo Taliha na Lunyasenge muri Teritwari ya Lubero, ibice bihuza Mpeti na Pinga, Kinyumba na Walikale, ndetse na Katoyi hagati ya Masisi na Walikale. 

Kanyuka yavuze kandi ko Chyamombo, Kadasomwa, Gasovu, Remeka, Bunyakiri na Kambale, hamwe n’uduce duhuza Kishado na Shabunda ndetse na Kasika na Mwenga na two twagabweho ibitero.

Kanyuka yavuze ko FRN yiyemeje gukomeza kurinda abasivili no kubungabunga umutekano wabo. Yasabye Abanye-Congo n’amahanga kuzirikana ingaruka z’ibitero ku baturage b’utu duce. 

Ku wa 27 Ugushyingo, Kanyuka yari yavuze ko ibitero byagabwe i Mayamoto n’i Rupango mu gace ka Katogota muri Teritwari ya Uvira, byica abantu, binatuma bamwe mu baturage bava mu byabo.

Lawrence Kanyuka yatangaje ko FRN izakomeza kurinda abasivili bari kugabwaho ibitero