Amakuru umunyamakuru Andrew Mwenda avuga ko yahawe n’abantu bo mu nzego nkuru za Uganda agaragaza ko amagambo ya Gen Muhoozi ashobora kuba ahura n’ibitekerezo bamwe mu bayobozi b’i Kampala bafite ku bufatanye na FRN.
Tariki ya 23 Ugushyingo ni bwo uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yavuze ko ingabo ze zitazabuza FRN, iyobowe na Joseph Kabila, gufata Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mwenda yavuze ko nyuma y’ubu butumwa, yaganiriye n’abantu bafite imyanya ikomeye mu ngabo za Uganda no muri Guverinoma y’iki gihugu kugira ngo amenye uruhande bahagazemo kuri iyi ngingo.
Uyu munyamakuru usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Gen Muhoozi yavuze ko bamwe muri bo batangiye gusuzuma niba Kampala yakorana na FRN, kubera uruhare babona ko uyu mutwe ugira mu kurinda abaturage bari mu kaga mu burasirazuba bwa RDC.
Mu butumwa bwo kuri uyu wa 27 Ugushyingo, Mwenda yanditse ko abo yaganiriye na bo bahangayikishijwe n’ibitero byibasira Abahema n’Abatutsi muri Ituri no muri Kivu zombi, aho bashinja ingabo za RDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na zo kugira uruhare muri ibi bitero.
Mwenda yanditse ati “Hari igitekerezo kigenda gifata intera i Kampala cy’uko ubufatanye bwa Uganda na Kinshasa mu kurwanya ADF budakwiye gufatwa nk’aho Uganda ifatanyije na Guverinoma ya RDC mu byaha ishinjwa.”
Ibyo avuga bibaye mu gihe UPDF na FARDC bisanzwe bikorana mu bikorwa byise Shujaa, bigamije kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Ku wa 22 Ugushyingo, UPDF yatangaje ko abayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi basuye abasirikare bari muri icyo gikorwa kugira ngo barebe aho urugamba rugeze.
Mwenda yavuze kandi ko abo yaganiriye na bo bahangayikishijwe n’ibitero bya ADF, bakavuga ko umuyobozi wawo, Musa Baluku, yaba yaragize Isiro icyicaro cye.
Yabihuje n’ubundi butumwa bwa Gen Muhoozi wavuze ko ingabo za Uganda zizajya muri ako gace gushaka Baluku.
Uyu munyamakuru wubashywe muri Uganda yavuze ko igitekerezo cyo gukorana na FRN gishingiye no ku buyobozi uyu mutwe washyizeho mu bice igenzura muri Kivu zombi.
Mwenda avuga ko abo yaganiriye na bo bashyigikiye ko Kinshasa na FRN byicara ku meza y’ibiganiro binyuze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Ku bw’abo bantu, ibiganiro byabereye i Doha n’i Washington ntibyitaye cyane kuri bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’intambara. Avuga kandi ko ishingwa rya FRN, ifite ubuyobozi bushya n’abayoboke benshi kurushaho, ryahinduye imiterere y’ibibazo ibiganiro bya Doha byagombaga gukemura.
FRN yatangaje mu Ukwakira ko yasimbuye AFC kandi ko izakomeza ibyo iri huriro ryari ryariyemeje mu biganiro bya Doha. Mwenda avuga ko igisubizo kirambye cyasaba ibiganiro byagutse ku rwego rw’igihugu, bigahuza Abanye-Congo bo mu bice bitandukanye.
Mu itangazo ryo ku wa 24 Ugushyingo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yavuze ko yahamagaje Ambasaderi wa Uganda i Kinshasa, Farid M. Kaliisa, kugira ngo atange ibisobanuro ku magambo ya Gen Muhoozi.
Kugeza ku wa 26 Ugushyingo, Guverinoma ya Uganda yari itaratanga igisubizo ku mugaragaro.







Ibitekerezo 0