Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, yasobanuye ko iyi ndege yabuze itumanaho ubwo yari mu rugendo iva mu Mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yerekeza i Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.

FARDC yavuze ko indege yaburiwe irengero kubera ikirere kibi, isobanura ko kugeza ku wa 23 Ugushyingo 2026, aho iherereye n’ibyabaye ku bari bayirimo bitari bizwi, ariko ngo iri kuyishakisha.

Gen Maj Ekenge yagize ati “Nyuma y’ikirere kibi cyagaragaye, ingabo zirwanira mu kirere zatakaje itumanaho n’indege yazo nto itwara imizigo yo mu bwoko bwa Cessna 208, yari mu rugendo hagati ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru na Kalemie mu Ntara ya Tanganyika. Kugeza ubu, iyo ndege ntiraboneka kandi ibyayibayeho n’abari bayirimo ntibiramenyekana.”

Tariki ya 22 Ugushyingo 2026, FRN yatangaje ko yahanuye iyi ndege ubwo yiteguraga kurasa mu batuye muri Minembwe. Nyuma, abarwanyi bayo bifashe amashusho bayigezeho, bafata mpiri abarokotse barimo umucanshuro w’umuzungu n’Umunya-Uganda.

Ofisiye mukuru muri FRN, Col Fidèle Rugabo yagaragaye ahata ibibazo umucanshuro w’umuzungu, amubaza koko yashakaga kurasa muri Minembwe, arabimwemerera, anamusobanurira ko ibipimo yari yabyanditse.

Iyi ndege yarangiritse bikomeye ariko babiri mu bari bayirimo bararokotse