Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2026, Umuvugizi wa UPDF w’agateganyo, Col Chris Magezi, yavuze ko ibitero by’imitwe yitwaje intwaro byiyongereye mu Ntara ya Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru.
Col Magezi yagaragaje ko mu bishwe harimo abagore n’abana, anavuga ko imwe muri iyo mitwe, irimo Wazalendo ikorana n’ingabo za Leta ya RDC.
Yagize ati “Dushingiye ku mategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara, UPDF ifite inshingano zo kurinda aba baturage bugarijwe. Tuzakomeza kubikora igihe cyose bizashoboka.”
UPDF yavuze ko yo na Leta ya Uganda bishyigikiye ko Guverinoma ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro bihanganye bishaka umuti w’amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro.
Ku ruhare rw’abacanshuro, UPDF yagize iti “Nta nkunga tuzaha cyangwa ngo tworohereze abacanshuro b’abanyamahanga bakorana n’imitwe yitwaje intwaro mu gutera ubwoba abaturage bari mu kaga mu burasirazuba bwa RDC.”
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse muri Kamena 2026 yagaragaje ko Leta ya RDC yakomeje guha imitwe ya Wazalendo amafaranga, ibikoresho n’intwaro. Yavuze kandi ko ingabo z’iki gihugu zakomeje kwifashisha iyi mitwe mu mirwano yo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Itangazo rya UPDF ryasohotse nyuma y’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC ihamagaje uhagarariye Ambasade ya Uganda i Kinshasa ku wa 24 Ugushyingo. Kinshasa yasabye ibisobanuro ku butumwa Umugaba Mukuru wa UPDF, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ku rubuga rwa X.
Gen Muhoozi yashyigikiye ko umutwe wa FRN uhanganye na Leta ya RDC wafata Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru. Yanavuze ko UPDF yiteguye gukurikirana umuyobozi w’umutwe wa ADF, Musa Baluku mu Mujyi wa Isiro mu Ntara ya Haut-Uele.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko ubutegetsi bw’igihugu cye bwagaragarije Uganda impungenge ku bikubiye muri ubu butumwa.
UPDF yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo z’ibihugu byombi byo kurwanya ADF bikomeje. Yatangaje ko ibitero by’izi ngabo byatumye abarwanyi ba ADF bigabanyamo udutsiko, bahungira kure.
Ingabo za Uganda zavuze ko zizakomeza gukorana na FARDC mu gukurikirana abarwanyi ba ADF n’abayobozi babo aho bahungiye, harimo no muri Isiro. UPDF ivuga ko ubwo bufatanye buteganywa n’amasezerano agenga ibikorwa bya gisirikare byiswe Operation Shujaa.






Ibitekerezo 0