Musenyeri Muteba usanzwe ari na Arikiyepisikopi wa Lubumbashi, yasubizaga abavuga ko Kiliziya inenga imiyoborere ya Perezida Félix Tshisekedi, igaceceka ku mutwe witwaje intwaro wa FRN uyobowe na Kabila.
Yavuze ko abepiskopi bazatangaza umwanzuro bahuriyeho nyuma yo kuganira kuri iki kibazo mu nama yabo iteganyijwe mu mpera za Gashyantare cyangwa mu ntangiriro za Werurwe 2027.
Kabila wahoze ari Perezida wa RDC yagiye ku buyobozi bwa FRN ubwo uyu mutwe washingwaga i Goma ku wa 12 Ukwakira 2026.
Musenyeri Muteba yavuze ko Kiliziya idashyigikiye intambara, ariko ko no kwamagana umuntu uri mu ntambara bitahita biyirangiza.
Yabajije ati “CENCO iramutse yamaganye Joseph Kabila uyu munsi, intambara yahita irangira?”
Yasobanuye ko inama z’abepiskopi zikorwa hakurikijwe ingengabihe bemeje, imyanzuro yabo igafatwa bumvikanye.
Musenyeri Muteba yatanze ubu butumwa mu gihe umubano wa Kiliziya n’ubutegetsi bwa Kinshasa ukomeje kuzamba. Ku wa 22 Ugushyingo, misa y’urubyiruko Karidinali Fridolin Ambongo yagombaga kuyobora kuri Stade Tata Raphaël i Kinshasa yimuriwe kuri Collège Saint-Raphaël nyuma y’uko Polisi ikumiriye abashakaga kuyijyamo.
Bukeye, i Lubumbashi, Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso itatanya abari bitabiriye urugendo rwateguwe na Kiliziya, rusaba ko icyemezo cy’urukiko ku butaka bwa Seminari bwigabijwe n’abandi bantu gishyirwa mu bikorwa.
Meya wa Lubumbashi yavuze ko Polisi yashingiye ku mabwiriza akumira imyigaragambyo mu mujyi kubera impamvu z’umutekano.
Ku wa 24 Ugushyingo, Umunyamabanga Mukuru wa CENCO, Musenyeri Donatien Nshole, yasabye inzego zibishinzwe kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure buteganywa n’Itegeko Nshinga. Yemeje ko abepiskopi biteguye gukorana n’abandi mu gushaka amahoro arambye.
Ku mugambi wo gushaka amahoro CENCO yateguye ifatanyije n’Itorero Angilikani, Musenyeri Muteba yavuze ko bakoze ibyo basabwa, ubu bakaba bategereje igisubizo kiva kuri Leta ya RDC.






Ibitekerezo 0