Gen Muhoozi yabitangaje mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, nyuma y’iminsi itanu Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC ihamagaje uhagarariye Uganda muri icyo gihugu, imusaba ibisobanuro ku magambo uyu musirikare mukuru yari yatangaje ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Gen Muhoozi yavuze ko abategetsi b’i Kinshasa bakwiye kwitega ko ibyo bakorera Uganda na yo izabibakorera.
Yagize ati “Iyi ni inama ya kivandimwe ngira abavandimwe bacu b’i Kinshasa. Ubutaha nimuhamagaza Ambasaderi wacu, natwe tuzabigenza dutyo.”
Ubu butumwa Gen Muhoozi yabutanze nyuma y’amasaha make anenze Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Adonia Ayebare, kuba yaragiranye ibiganiro na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, atabimuhereye uruhushya.
Mu butumwa yari yatangaje mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Gen Muhoozi yavuze ko Minisitiri Ayebare yakoze ikosa.
Ati “Minisitiri wacu w’Ububanyi n’Amahanga ntabwo yari afite uruhushya rwanjye rwo guhamagara Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC ngo bagire icyo baganiraho. Yakoze ikosa.”
Nyuma y’amasaha asaga abiri, Gen Muhoozi yatangaje ko Minisitiri Ayebare yamuhamagaye akamusobanurira uko byagenze, akamubwira ko Kayikwamba ari we wamushatse kugira ngo bagirane ibiganiro.
Gen Muhoozi yavuze ko nyuma yo kumva ibisobanuro bya Minisitiri Ayebare, yamubabariye.
Ati “Minisitiri wacu w’Ububanyi n’Amahanga yansobanuriye byose. Si we washakishije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, ahubwo ni we wamushatse. Yamuhamagaye inshuro nyinshi amusaba ko baganira. Arababariwe. Nta kibazo afite.”
Minisitiri Ayebare yahise asubiza ubwo butumwa, ashimira Gen Muhoozi kuba yamwitabye kuri telefoni, akamuha umwanya wo kwisobanura.
Ati “Urakoze Afande kuba wanyitabye kuri telefoni ukampa umwanya wo gusobanura, ndetse n’uburyo ushyigikira akazi kanjye ko kurengera inyungu za Uganda mu karere no hanze yako.”
Intandaro y’umwuka mubi hagati ya Uganda na RDC
Ku wa 24 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yahamagaje uhagarariye Uganda i Kinshasa, imusaba gutanga ibisobanuro ku magambo Gen Muhoozi yari yatangaje ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Nyuma y’iminsi itatu, Minisitiri Adonia Ayebare na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner bagiranye ibiganiro kuri telefoni, bigamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yatangaje ko aba baminisitiri biyemeje gukomeza gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi binyuze mu nzira za dipolomasi, hubahirizwa ubusugire bwabyo
n’amahame agenga imibanire myiza y’ibihugu bituranye.
Biyemeje kandi kurushaho gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’ingabo, ubukungu n’ubuzima.
Nubwo umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Kampala na Kinshasa, ibihugu byombi bisanzwe bifatanya mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya umutwe wa ADF mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibyo bikorwa byiswe ‘Operation Shujja’ byatangiye mu Ugushyingo 2021, bigamije guhashya uyu mutwe umaze imyaka ugaba ibitero mu bihugu byombi.
Ku wa 27 Ugushyingo 2026, Ingabo za Uganda zatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri zizatangira kuva mu Mujyi wa Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zikarekera Ingabo za RDC inshingano zo kuwucungira umutekano.






Ibitekerezo 0